USA: Abagande 6 bashinjwa gufata ku ngufu bagiye gusubizwa iwabo

Abenegihugu batandatu ba Uganda bahamwe n’ibyaha bikomeye muri Amerika, ubu bari mu maboko y’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika (ICE) kandi hararebwa uko basubizwa iwabo muri Uganda. Urwego rushinzwe Umutekano mu Gihugu muri Amerika (Homeland Security) ibashyira mu cyiciro cy’”Abantu babi kurusha abandi” batari abenegihugu bahamijwe ibyaha bikomeye. Daudah Mayanja yafatiwe i Bennington, muri […]
Muhanga: Umusore w’imyaka 26 akurikiranweho kwica se

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore w’imyaka 26 y’amavuko ukekwaho kwica se umubyara w’imyaka 74 y’amavuko. Icyaha akurikiranweho cyakozwe 19 Mutarama 2026 mu masaha ya saa 06h00 z’igitondo mu Mudugudu wa Kivomo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana, mu Karere ka Ruhango ubwo uyu musore yacungaga papa we yinciye mu nzu akamusanga mu […]
Abatoza 688 bahataniye gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko abatoza 688 bujuje ibisabwa ari bo basabye akazi ko gutoza Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’. FERWAFA mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Gashyantare, yavuze ko nyuma y’ubusabe bwa bariya batoza hagomba gukurikiraho kubajonjora hashingiwe ku mpamyabumemyi z’ubutoza, uburambe mu gutoza amakipe y’igihugu no kuba baragize […]
Afunzwe azira gukata Umusore wamwimye urukundo

Umukobwa witwa Gihozo Henriette w’imyaka 18 afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu Karere ka Rusizi, akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umusore witwa Hanyurimana Lazare w’imyaka 25 akoresheje urwembe, nyuma y’uko uyu musore yanze kumukunda. Ibi byabereye mu kabari ko mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe. Amakuru avuga ko uwo mukobwa […]
Icyo Mushikiwabo avuga ku kuba u Burundi na RDC bimurwanya ngo atazongera gutorerwa kuyobora OIF

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko nta kibazo abona mu kuba u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byarwanya ko atorwa muri Manda ya gatatu, kuko kuba itorwa rye ryarwanywa biri mu bigize umukino. Mushikiwabo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique. Ni ikiganiro cyibanze ku cyemezo u […]
Afurika y’Epfo yateranye amagambo na DRC kubera amabuye y’agaciro yategeje Trump

Mu nama yiga ku Ishoramari mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro izwi nka Indaba Mining, habaye guterana amagambo bikomeye ubwo Minisitiri Gwede Mantashe wo muri Afurika y’Epfo yamaganaga amasezerano y’amabuye y’agaciro Repubulika ya Demokarasi ya Congo yagiranye na Amerika, ashimangira ko hakenewe ubumwe bw’umugabane mu micungire y’umutungo wa Afurika. Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka kuri peteroli, […]
Abadepite ba Amerika bibukije RDC ko isabwa gusenya FDLR mbere y’uko u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi

Abadepite bagize ishami rya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rikurikirana ibibera muri Afurika, bibukije ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo busabwa kubanza gusenya umutwe wa FDLR, mbere y’uko u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi reafashe. Babigarutseho mu kiganiro cyabaye ku wa Kabiri tariki 10 Gashyantare 2026 cyari kigamije “guteza […]
Jenerali wa UPDF yaguye mu nzira ari kujya gushyingura Jenerali mugenzi we

Major-General Deus Sande wari umuyobozi wa Diviziyo y’Ingabo za Uganda ishinzwe gukoresha imodoka z’ibifaru, yapfuye ubwo yari mu nzira ajya gushyingura Jenerali mugenzi we uheruka gupfa. Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’umuvugizi w’umusigire wa UPDF, Colonel Chris Magezi, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Amakuba na none yongeye kugwirira umuryango wa UPDF, […]
Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya AUDA-NEPAD

Kuri uyu wa Kabiri, hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva, yahagarariye Perezida Paul Kagame, mu Nama ya 43 y’Akanama k’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD). Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yavuze ko “Afurika igomba gukomeza umurego mu gushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere ryayo. […]
Muhanga: Abasore 2 bakurikiranweho kwica umuntu bamukase ijosi

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye abasore 2 umwe w’imyaka 26 n’undi w’imyaka 30 y’amavuko bakekwaho kwica umugabo w’imyaka 51 y’amavuko akaba na se ubyara umwe muri aba basore. Icyaha bakekwaho cyakozwe ku itariki 26 Mutarama 2026 mu Mudugudu wa Kareshya, Akagari ka Kinazi, Umurenge wa Kinazi, mu Karere ka Ruhango nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha […]
Canada: Abantu 8 bishwe barasiwe ku ishuri

Kuri uyu wa Kabiri ushize, abayobozi bavuze ko amasasu yarasiwe mu ishuri ryisumbuye mu Ntara ya British Columbia yo muri Canada yahitanye abantu umunani barimo ukekwaho icyaha. Abayobozi bongeyeho ko abandi bantu babiri basanzwe bapfiriye mu rugo bakekwaho kuba baragize uruhare mu byabaye. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igipolisi cya Canada bagize ati: “Mu rwego rw’igisubizo […]
Uko RDC yitabaje abacanshuro ba Erik Prince ngo barwanire na M23 muri Uvira

Umunyamerika Erik Prince washinze umutwe w’abacanshuro wa Blackwater, byemejwe ko yohereje mu mujyi wa Uvira abarwanyi be mu rwego rwo gufasha ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuwurinda ndetse no gukoresha za drone z’intambara. Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza byatangaje ko aya makuru byayahamirijwe n’abantu bane bayazi neza. Mu Ukuboza 2025 ni bwo […]
Gasabo: Akurikiranweho kwica umugore we amukubise inyundo

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye y’umugabo w’imyaka 35 y’amavuko ukekwaho kwica umugore we amukubise inyundo. Icyaha akekwaho cyakozwe ku itariki ya 26 Mutarama 2026 mu Mudugudu wa Rwimikoni I, Akagari ka Mbyo, Umurenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera ubwo uregwa yagiranaga amakimbirane n’umugore we bafitanye abana batatu. Bivugwa ko mu gukimbirana […]
Bite by’urusaku rwinshi rw’amasasu rwumvikanye i Conakry?

Amakuru aturuka i Conakry muri Guinée aravuga ko kuri uyu wa Kabiri hafi ya gereza nkuru yo muri uriya mujyi humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu. Kugeza ubu abarasaga ntibaramenyekana ndetse n’icyateye uko kurasa ntikizwi. Ubutegetsi bwa Guinée ntiburatanga amakuru asobanura ibyabaye. Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza bivuga ko umwe mu babonye irasana riba yabibwiye ko yabonye imodoka […]
Uwagambaniye Gen. Niyombare na bagenzi be bikadobya umugambi wo guhirika Nkurunziza

Mu myaka igera kuri 11 ishize abasirikare b’u Burundi bayobowe na Général-Major Godefroid Niyombare, bagerageje guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida wa kiriya gihugu, Pierre Nkurunziza ariko birangira uwo mugambi upfubye. Niyombare yari umwe mu nkoramutima za Pierre Nkurunziza akaba n’umwe mu bajyanama be mu bijyanye n’umutekano, ndetse yayoboye urwego rw’ubutasi kugeza muri Gashyantare 2015. Uyu mugabo […]
Ethiopia iravugwaho kugira inkambi itorezwamo abarwanya Leta ya Sudani

Muri Ethiopia hari inkambi bivugwa ko itorezwamo abarwanyi ibihumbi n’ibihumbi b’umutwe wa Rapid Support Forces urwanya ubutegetsi mu gihugu cy’abaturanyi cya Sudani, nk’uko byatangajwe na Reuters. Iyi nkambi ngo ni ikimenyetso cya mbere cyerekana ko Ethiopia igira uruhare mu ntambara hagati y’abenegihugu muri Sudani, ikaba isoko y’abasirikare bashya ba RSF mu gihe imirwano ikomeje guca […]
Tshisekedi yibukirijwe kwa Lourenço ko atarasenya FDLR

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya, ku wa Mbere yari i Luanda muri Angola aho yagiraniye ibiganiro byibanze ku mutekano wo mu burasirazuba bw’igihugu cye n’abarimo Perezida João Lourenço. Ni ibiganiro byanitabiriwe n’abarimo Perezida Faure Gnassigbé wa Angola umaze igihe yarahawe inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC n’Umuryango […]
Intumwa z’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda mu rugendoshuri mu Bufaransa

Intumwa ziturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda kuwa Mbere zatangiriye ku mugaragaro urugendoshuri mpuzamahanga mu Bufaransa, zibanda ku kuzamura ubushobozi bw’igihugu mu gukemura ibibazo by’umutekano bigezweho. Itsinda ry’intumwa riyobowe na Col Mucyo Mulinzi hamwe n’abakozi 4 n’abanyeshuri 23 nk’uko bitangazwa na Ambasade y’u Rwanda i Paris. Izi ntumwa zakiriwe n’abayobozi bakuru ku Cyicaro […]
M23 yungutse ‘abakomando’ bashya barenga 7,500

Abakomando bashya 7,532 b’umutwe wa M23 ku Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare binjijwe mu ngabo zawo, nyuma yo gusoza imyitozo ikaze bari bamaze igihe bakorera mu gace ka Tchanzu ho muri Teritwari ya Rutshuru. Umuhango wo kubinjiza mu ngabo za AFC/M23 wayobowe n’Umugaba Mukuru wazo, Gen. Sultani Makenga. Mu byo abasirikare bashya ba M23 barahiriye, […]
Impamvu 4 Arsenal itakegukana Shampiyona nubwo iyoboye

Ikipe ya Arsenal iri mu bihe byiza cyane muri shampiyona y’u Bwongereza ya Premier League 2025/2026, aho iyoboye urutonde n’amanota atandatu irusha Manchester City, bituma benshi bayibona nk’ikipe ishobora gutwara igikombe bwa mbere kuva mu 2004. Gusa, n’ubwo icyizere kiri hejuru, haracyari impamvu zitandukanye zishobora gutuma inzozi za Arsenal zongeye gusenyuka. Kugeza ubu, Arsenal imaze […]
Yavuye mu Budage asanga nyirarume yariye amafaranga yo kumwubakira inzu

Umugabo w’Umunyakenya wari umaze imyaka igera kuri 15 atuye kandi akorera mu Budage yagarutse mu gihugu cye afite inzozi zo gutaha mu rugo rwe rushya, ariko ibyo yari yarategereje bihinduka inkuru y’akababaro. Uyu mugabo avuga ko mu gihe cy’imyaka irenga 10, yakoraga cyane mu Budage yohereza amafaranga menshi kuri nyirarume we, amwizeye nk’umuntu wo mu […]
Umusirikare yarasiwe ku kibuga nyuma yo kubura Frw 820 yo kureba umupira

Umusirikare wo mu ngabo za Uganda (UPDF), ku Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare yarasiwe ku kibuga nyuma yo kubura amashiringi ya Uganda 2,000 (Frw 820) yo kwinjira ngo arebe umupira. Byabereye mu mujyi wa Kyatereka ho mu karere ka Kagadi, ku kibuga cy’Ishuri Ribanza rya Kiliziya Gatolika ryitiriwe Mutagatifu Petero. Amakuru y’urupfu rwa Mbale Akuzibwe […]
Nduhungirehe yagaragarije Hariana Verás ibihamya 5 bishimangira ko atari umunyamakuru w’inyangamugayo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye umunyamakuru Hariana Veras, amugaragariza ibihamya bitanu bishimangira ko atari umunyamakuru w’inyangamugayo nk’uko we abivuga. Uyu munyamakurukazi wo muri Angola amaze iminsi ashinjwa gushyira ku ruhande inshingano ze nk’umunyamakuru, ahubwo agahitamo gufasha ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi mu gukora icengezamatwara rigamije […]
Gen. Gakwerere wahoze ari numéro ya 3 muri FDLR agiye gushyikirizwa ubutaberaÂ

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare kuri uyu wa Mbere bwatangaje ko Brig. Gen. Gakwerere Ezechiel wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, akiri mu maboko y’inzego z’umutekano kubera ko hari ibyo akibazwa, ariko ko mu minsi iri imbere azagezwa imbere y’ubutabera. Byatangajwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, Col. Charles Sumanyi, mu kiganiro abanyamakuru bagiranye n’inzego zigize Urunana […]
Prince Kid wafatiwe muri Amerika aragezwa mu Rwanda vuba

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, wahoze ayobora ikigo hitegura amarushanwa ya Miss Rwanda, vuba ashobora kwisanga mu Rwanda nyuma yo gufatirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigizwemo uruhare n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda. Ibi byemejwe n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda mu kiganiro Umushinjacyaha Mukuru yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, itariki 9 Gashyantare 2026, ubwo yemezaga […]
Intambara ikomeje gututumba hagati ya Ethiopia na Eritrea

Ethiopia yongeye gushinja Eritrea kwigarurira ubutaka bwayo no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro, ivuga ko ibi bikorwa ari ukuvogera ubusugire bwayo nk’uko bigaragara mu itbaruwa yanditswe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia, Gedion Timothewos, mu ibaruwa igenewe mugenzi we wa Eritrea, Osman Saleh Mohammed, havugwamo ko Ingabo za Eritrea zimaze igihe […]
Nigeria: Abantu bitwaje intwaro bishe abantu 3 bashimuta umupadiri

Amakuru aturuka muri Kiliziya Gatolika na polisi aravuga ko Abantu bitwaje imbunda kuwa Gatandatu bateye inzu y’umupadiri mu majyaruguru ya Nigeria muri Leta ya Kaduna, bahitana abantu batatu ndetse banashimuta umupadiri gatolika hamwe n’abandi benshi nk’uko amakuru aturuka muri kiliziya na polisi avuga. Diyosezi Gatolika ya Kafanchan yatangaje ko umupadiri washimuswe ari Nathaniel Asuwaye, umupadiri […]
Minembwe: Imirwano ikaze yibasiye ibice byiganjemo Abanyamulenge

Kuri iki Cyumweru, itariki 8 Gashyantare 2026, habaye imirwano ikaze mu midugudu myinshi yo mu misozi ya Minembwe muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Congo. Muri kariya gace, gatuwe cyane cyane n’Abanyamulenge bake, amakuru ahaturuka avuga ko Ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zishyigikiwe n’inyeshyamba za […]
RDC: ADF yishe nibura abantu 15 muri Lubero

Nibura abasivili cumi na batanu, barimo abagore babiri, bishwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, itariki ya 7 Gashyantare, mu gitero cyagabwe n’abarwanyi ba Allied Democratic Force (ADF) i Mambimbi-Isigo, muri Gurupoma ya Bapakombe (Umurenge wa Bapere), muri Teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aya makuru yagejejwe kuri ACTUALITÉ.CD […]
Donald Trump yanenze bikomeye igitaramo cya Bad Bunny

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kunenga bikomeye igitaramo cy’umuhanzi Bad Bunny cyabereye mu kiruhuko (halftime show) cya Super Bowl LX 2026. Trump yavuze ko icyo gitaramo kitagaragaje agaciro n’ubuhanga asanga bikwiye imyidagaduro ya Amerika, anenga ururimi rwakoreshejwe ndetse n’imbyino zakozwe imbere y’abarebye icyo […]
Tshisekedi yabonanye na bamwe mu Banyamulenge baba muri Amerika

Mu ruzinduko rw’akazi i Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo ku Cyumweru yahuye n’intumwa z’urubyiruko rwa bamwe mu Banyamulenge baba muri iki gihugu. Uru rubyiruko rwagaragaje ko rushyigikiye umuhate wa diplomasi n’imigambi y’umukuru w’igihugu yo kwimakaza amahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Nk’uko bitangazwa na Perezidansi […]
Uganda: Manager wa hotel n’umuzamu basanzwe bishwe

Igipolisi cya Uganda muri Kampala kiri gukora iperereza ku bwicanyi n’ubujura byabereye muri Dave Hotel and Suites muri Zone ya Mbubi, Paruwasi ya Lungujja, aho basanze manager wa hotel n’umuzamu bishwe ku wa Gatanu, itariki ya 7 Gashyantare 2026. Abishwe ni Asasira Shivani, w’imyaka 30, wari manager wa hotel, na Musinguzi Lawrence, w’imyaka 27, wari […]
Rulindo: Abarwanashyaka ba Green Party bateguriwe kujya guhugura bagenzi babo mu mirenge

Kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2026, abarwanashyaka bahagarariye abandi mu karere ka Rulindo b’ishyaka DGPR riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, bahawe amahugurwa abategurira kujya guhugura bagenzi babo bo mu mirenge 17 igize kariya karere. Ni igikorwa cyitabiriwe na Perezida w’ishyaka Green Party, Hon. Dr. Frank Habineza wari uherekejwe n’abarimo umufasha we. […]
Ushinjwa gushaka kwica umujenerali w’Umurusiya yafatiwe i Dubai

Ukekwaho kuba ari we wagize uruhare mu gushaka kwica umuyobozi mukuru w’ingabo mu Burusiya i Moscou, mu gitero cyitiriwe Ukraine, yatawe muri yombi nyuma yo guhungira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, nk’uko inzego z’ubutasi z’u Burusiya (FSB) zatangaje kuri iki Cyumweru, itariki ya 8 Gashyantare. Ku wa Gatanu ushize, Gen. Vladimir Alekseyev yarashwe inshuro […]
Sudani: Igitero cya drones cyibasiye amakamyo ya Loni (WFP)

Muri Sudani, igitero cy’indege zitagira abapilote cyitiriwe inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) cyibasiye imodoka y’Ishami rya Loni rishinzwe Ibiribwa (WFP) mu gitondo cyo ku wa Gatanu, itariki ya 6 Gashyantare, muri Leta ya Kordofan y’Amajyaruguru, akarere kamaze kuba isibaniro mu ntambara imaze imyaka itatu hagati y’ingabo za Sudani n’ingabo za Gen. Hamdan Daglo uzwi […]
U Rwanda ntirwahiriwe n’umunsi wa mbere muri UAE SWAT Challenge 2026

Amarushanwa ya UAE SWAT Challenge aba ku nshuro ya 7 yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu, itariki 7 Gashyantare, mu Mujyi wa Al Ruwayyah, i Dubai, aho amakipe 2 yo muri Kazakhstan yegukanye umwanya wa mbere muri Assault Challenge, irushanwa ritangiza amarushanwa. Amarushanwa azasozwa ku itariki 11 Gashyantare 2026. Amakipe atatu y’indashyikirwa yaturutse mu […]
Afurika y’Epfo yemeje ko igiye kuvana Ingabo za SANDF mu butumwa bwa MONUSCOÂ
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yamenyesheje ku mugaragaro Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, icyemezo cya guverinoma ye cyo gukura Ingabo za Afurika y’Epfo mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo Kubungabunga Umutekano muri Repubulia ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO). Hamwe n’abasirikare barenga 700 boherejwe, Afurika y’Epfo iri mu bihugu icumi bya mbere byatanze ingabo nyinshi […]
Umuherwe Aliko Dangote yasuye u Burundi ku nshuro ya mbere

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 7 Gashyantare 2026, umuherwe wa mbere muri Afurika, Aliko Dangote, yasuye u Burundi ku nshuro ye ya mbere mu ruzinduko rw’akazi rw’abashoramari bo muri Nigeria rwari ruyobowe Olusegun Obasanjo wahoze ari perezida. Bakimara kugera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye i Bujumbura, abagize itsinda ry’ubukungu ryo mu rwego rwo […]
Ababyeyi babyarira kwa muganga bageze kuri 98% mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko imibare y’ababyeyi babyarira kwa muganga imaze kugera kuri 98%. Kugira ngo ibyo bigerweho, mu bihe bitandukanye Leta y’u Rwanda yubatse ibitaro bitandukanye ndetse n’inzu z’ababyeyi (Maternity Wards) mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy’ingendo ndende ababyeyi bakoraga bajya kubyara. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) cyatanze ingero za […]
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica yashimye akazi kari gukorwa n’Abasirikare ba RDF

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica (JDF), Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, kuwa Gatanu yasuye  itsinda ry’abasiririkare b’Ingabo z’u Rwanda  ahitwa Trelawny, aho ingabo z’ ibihugu byombi zifatanyije mu kubakira abaturage amazu yangijwe n’inkubi y’umuyaga Hurricane Melissa. Akigera aho, Vice Admiral Wemyss-Gorman yakiriwe na Col Moses Kayigamba, Umuyobozi w’Itsinda ry’Abasiririkare ba RDF bari mu bikorwa by’ubwubatsi, wamusobanuriye […]
Green Party igiye kwegera abarwanashyaka bayo mu mirenge

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rikomeje imyiteguro yo kwegera abarwanashyaka baryo mu mirenge aho riteganya gushyiraho komite z’ishyaka. Mu kwezi gushize ni bwo iri shyaka ryatangije amahugurwa ku barwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’uturere, mu rwego rwo kubategura ngo bazajye guhugura bagenzi babo ku rwego rw’imirenge. Iri shyaka mu gihe inzego zaryo […]
Minembwe: Abanyamulenge batabaje amahanga ngo abakize ibitero bya drone zabazengereje

Ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026, Abanyamulenge batuye mu Minembwe bazindukiye mu rugendo rw’amahoro basaba amahanga kubarengera, kubera ibitero bya drone z’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kubarasa. Bavuga ko izo drone zikoreshwa n’ingabo zitandukanye zirimo iz’u Burundi, FARDC, FDLR, Wazalendo ndetse n’ingabo za Tanzania zishinjwa kugota abatuye mu […]
Miss Jolly Mutesi yabwiye umunyamakuru wa CNN ko yabajije Kagame ubusa

Miss Jolly Mutesi yagaragaje kutishimira imyitwarire y’umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, amwibutsa ko atakabaye akomeza kwibaza ku gisubizo yahawe na Perezida Paul Kagame, kuko ikibazo yabajije cyari kidafite ishingiro. Ibi bije nyuma y’uko Perezida Kagame, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, agarutse ku kiganiro yagiranye na Larry Madowo mu 2025, ubwo yamubazaga niba u Rwanda rufite ingabo […]
Haravugwa akaboko k’ibihugu 2 mu rupfu rw’umuhungu wa Khadafi

Ibihugu by’u Bufaransa n’u Bwongereza, biravugwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Seif al-Islam Kadhafi, umuhungu wa Colonel Mouammar Kadhafi wahoze ari Perezida wa Libye. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo Seif yiciwe mu mujyi wa Zintan, mbere yo gushyingurwa mu mujyi wa Bani Walid ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026. Kugeza ubu […]
Rwarutabura yibye igikombe cya FERWABA Super Cup nyuma yo kutishyurwa

Igikombe cya FERWABA Super Cup 2026 cyegukanywe na Tigers BBC nyuma yo gutsinda APR BBC cyateje urujijo, nyuma y’amakuru yavuzwe ko cyatwawe n’abafana batishimiye uburyo bafashwe nyuma y’umukino. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Gashyantare 2026, nyuma y’umukino wabereye muri BK Arena, warangiye Tigers BBC itsinze APR BBC amanota 78-68. […]
Erik Prince wa Blackwater yaba yafashwe na M23

Amakuru akomeje guturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko umutwe wa M23 wataye muri yombi Erik Prince usanzwe ari umuyobozi w’umutwe w’abacanshuro wa Blackwater wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bivugwa ko uyu mugabo yafatiwe mu mujyi wa Uvira muri iki cyumweru. Ubwo ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta […]
Umugaba wungirije w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yapfuyeÂ

Maj. Gen. Francis Takirwa wari Umugaba wungirije w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yapfuye nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwaye. Takirwa yari umusirikare muri UPDF kuva mu 1989, akaba yaragiye ahabwa imyanya itandukanye mu buyobozi bw’ingabo. Ni imyanya irimo kuba Umugaba wungirije w’ingabo zirwanira ku butaka, kuyobora Diviziyo ya kabiri y’Ingabo za Uganda ikorera i […]
Trump yasibye amashusho agaragaza Obama n’umugore we nk’inkende

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasibye ku rubuga rwe rwa Truth Social amashusho yari yashyizweho agaragaza Barack Obama yasimbuye ku butegetsi n’umugore we Michelle Obama bameze nk’inkende. Trump ku wa Gatanu yabwiye abanyamakuru ko nta kosa rijyanye n’ayo mashusho yigeze akora, ko ahubwo yabonye agace k’intangiro yayo mbere y’uko ashyirwa ku […]
M23 yasubije AU yayishinje kugaba ‘igitero cy’iterabwoba’ i Kisangani

Umutwe wa AFC/M23 wasubije Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wawushinje kugaba “igitero cy’iterabwoba” ku kibuga cy’indege cya Kisangani, uvuga ko bibabaje kuba uriya muryango warise gutyo igikorwa cyarokoye ubuzima bw’abaturage. Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama no ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare ni bwo AFC/M23 yarashe ku kibuga cy’indege cya Bangboka giherereye mu […]
Gen. Muhoozi yambitswe umudali w’ishimwe na seÂ

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yambitse umudali w’ishimwe umuhungu we akanaba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, mu rwego rwo kumushimira ku bwa misiyo zo kurwanya iterabwoba yagiye akora. Gen. Muhoozi yambikiwe uriya mudali i Kabale, ahijirijwe ku nshuro ya 45 umunsi w’itariki ya 6 Gashyantare (tarehe Sita) ingabo za NRA zari […]
Kagame yasabye abo bireba gukorana ngo imbuga nkoranyambaga zibe ‘Monetized’

Perezida Paul Kagame yasabye inzego bireba gukora ubukangurambaga, kugira ngo abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bajye babona amafaranga aziturukaho. Mu busanzwe mu Rwanda abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, YouTube na TikTok ntacyo binjiza, mu gihe mu bindi bihugu abazikoresha binjiza amafaranga biciye muri ‘publicité’ zinyuzwa mu bihangano byabo. Icyakora abari mu Rwanda bashobora kwinjiza […]
Umujenerali w’u Burusiya yarasiwe amasasu menshi i Moscow

Umuyobozi mukuru w’ingabo mu Gisirikare cy’u Burusiya yajyanywe mu bitaro nyuma yo kurasirwa inshuro nyinshi mu murwa mukuru, Moscou, nk:uko ibitangazamakuru byaho bivuga. Kuri uyu wa Gatanu, Umuvugizi wa Komite Ishinzwe Iperereza mu Burusiya (ICR), Svetlana Petrenko, yatangaje ko umuntu utazwi witwaje imbunda yagabye igitero kuri Lt. Gen. Vladimir Alekseyev, umuyobozi wungirije w’Ubutasi bwa Gisirikare […]
Minisitiri Nduhungirehe yavuze uko umubano w’u Rwanda n’amahanga wifashe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko umubano w’u Rwanda n’amahanga uhagaze neza, mu gihe rukomeje kotswa igitutu kubera ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yabibwiye abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20, ku munsi wayo wa kabiri mu kiganiro kigaruka ku ishusho y’umubano w’u Rwanda n’amahanga. Yavuze ko u Rwanda ruhagaze […]
Queen wakundanaga na Captaine Regis aravugwa mu rukundo na Nizzo Kabobs

Amashusho agaragaza Nizzo Kaboss wahoze muri Urban Boys ari kumwe na Queen Ringo uzwi muri sinema yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, atera benshi kwibaza niba aba bombi bari mu rukundo. Aya mashusho yafatiwe mu rugo rw’uyu mukobwa, bombi bagaragara bishimanye banaganira bisanzuye. Nubwo hari abahise babifata nk’ikimenyetso cy’urukundo, ntiharamenyekana neza niba ari byo cyangwa niba hari […]
Mozambique: Ingabo za leta n’intagondwa zirigamba kwicana mu mirwano ikaze

Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri haba ibikorwa by’inyeshyamba bikurikiranye ku birwa byo ku nkombe z’akarere ka MocÃmboa da Praia, inzego z’umutekano za Mozambique zateguye ibikorwa byo gusubiza mu cyumweru gishize, aho bivugwa ko nibura inyeshyamba eshatu zishwe mu mirwano yabaye ku itariki ya 30 Mutarama mu mazi ari hafi ya MocÃmboa da Praia, ubwo abarwanyi bafitanye […]
AU yamaganye igitero cya M23 ku kibuga cy’indege cya Kisangani, iyisaba guhita ihagarika imirwano

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe watangaje ko wamagana ibitero bya drone umutwe wa AFC/M23 uheruka kugaba ku kibuga cy’indege cya Kisangani, usaba uriya mutwe guhita uhagarika imirwano byihuse. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo ikibuga cy’indege cya Bangboka giherereye mu bilometero 17 uvuye mu mujyi wa Kisangani cyagabweho igitero cya drone. Umutwe wa AFC/M23 wigambye […]
Ukekwaho kwica umuntu i Muhanga yafatiwe i Rubavu arimo gutoroka

Mu Karere ka Rubavu hafatiwe umugabo w’imyaka 40 witwa Ernest, ukekwaho kwicira mugenzi we, Mbituyimana Ildephonse w’imyaka 30, mu isantere yo mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, aho basangiraga izonga; agahita atoroka. Ni ubwicanyi bwakorewe mu isantere ya Rucyeri iri mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga kuwa Gatatu, itariki ya 4 […]
Hahishuwe uko u Burundi bwoherereje FDLR abarimu bo guha imyitozo Nyatura

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Col. Bahati Musanga Erasto, yahishuye ko muri 2014 u Burundi bwohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abarimu bo gufasha umutwe wa FDLR guha imyitozo abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ya Nyatura. Yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Conspiracy Tracker Great Lakes. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’umwaka umwe umutwe wa AFC/M23 […]
Ibyabereye mu rubanza rwa Mugisha ukekwaho kugonga akica mugenzi we i Kigali

Mugisha David Gakuba, utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro akurikiranyweho icyaha cyo kugonga Ngabo Eric bikamuviramo urupfu. Mu iburanisha ku ifungwa ry’agateganyo ryabaye tariki 5 Gashyantare 2026, yavuze ko ibyabaye bitari ku bushake kandi ko atahise amenya ko yagonze umuntu. Ubushinjacyaha busaba ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, bushingiye […]
Amerika igiye guhurira na Iran mu biganiro muri Oman
Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran biteguye kugirana ibiganiro muri Oman mu gihe hashize ibyumweru byinshi hari amakimbirane ndetse n’ubwoba bwo guhangana bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yagiye mu murwa mukuru wa Oman, Muscat, kugira ngo baganire, mu gihe abajyanama ba Perezida wa Leta Zunze […]