Bwiza

Papa arafunze none namenye ko mama yasambanye n'umusore dukundana-Nkore iki?

Ad Restricted
Theoneste Itangishatse
By Theoneste Itangishatse
Kuwa Kabiri, 5 Ugushyingo 2019 saa 14:44
Iminota 1 yo gusoma4 Abasomye
Papa arafunze none namenye ko mama yasambanye n'umusore dukundana-Nkore iki?

Muraho neza! Nitwa Annet nkaba ndi umukobwa w'imyaka 24 y'amavuko, mama ni umucuruzi, data akaba afunze. Kugeza ubu mfite icyo nshaka kubagishaho inama kuko namaze kumenya ko Mama yaryamanye n'umusore ubu dukundana.

Uyu musore yakoze iwacu ari umushoferi wa Papa, aho afungiwe yakomeje akazi ariko aragahindurirwa biza no kurangira akavuyeho burundu ajya gukora ahandi.

Mama yaje kumenya ko dukundana arambuza ariko akirinda kumbwira impamvu atifuza ko twakundana kandi ari umuntu nzi imico ye kandi unagenda cyane iwacu. Yaba Papa barumvikana, ubwo rero nanamukunze mbona na mama amwumva.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Naje gufata telefoni ya mama nshaka kumenya niba bajya baganira wenda ngo menye ukuri, nasanze hari aho mama amwiyama, amubuza gukundana nanjye ngo ntabwo baba bararyamanye ngo asubire inyuma angire umugore we.

Ngo kumufata nk'umukwe we bararyamanye ngo byamugora kandi ngo nta nubwo yifuza gusangira n'umwana we umugabo. Mbese Mama byaramubabaje, gusa ku rundi ruhande bombi nta numwe wigeze ambwiza ukuri.

Nkore iki? Umusore nari maze kumwiyumvamo cyane, kandi na mama sinzi niba batakiryamana, kuko bombi nta numwe umbwira ukuri nyako.

Theoneste Itangishatse

Inkuru yanditswe na: Theoneste Itangishatse

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 732.