Nyuma y’aho agaragaje ko imiririmbire y’indirimbo zihimbaza Imana muri Kiliziya gaturika zitakimuryoheye, Papa Francis yatangaje ko agiye gusohora indirimbo zihimbaza Imana zizajya zifashishwa mu guhimbaza Imana.
Imiririmbire y’abakiristu b’idini rya Gaturika yaba igiye kubonerwa ikiyisimbura,ngo bakazajya baramya indirimbo z’umushumba wa Kiriziya Gaturika.
Aganira n’itangazamakuru Papa Francis yatangaje ko ngo izi ndirimbo yazikoze mu buryo bwo kugira ngo abakiristu bazajye babona indirimbo zo kuramya bareke ziriya ndirimbo zabo ngo zihora ari zimwe.

Ikinyamakuru Vulture.com cyandikirwa I Vatican kivuga uyu mushumba w’imyaka 79 y’amavuko ari no gukina Filimi y’amateka ya Yesu ndetse iyi filimi ikaba iri gukorwa na Kompanyi yitwa AMBI pictures.
Papa Francis yasabye AMBI pictures gukora iyo Filimi kuburyo izaha ubutumwa bwiza abana bato,kandi ngo inyungu zose ziyo filimi zikazaba iz’imiryango yo mu gihugu cya Argentina, El Alemendro na Los Hogares de Cristo ifasha abana ndetse n’abasheshe akanguhe,ariko amafoto akaba yaratangiye gufatirwa mu gihugu cy’ubutariyani .
Uretse kubari Papa ngo umushumba wa Kiriziya Gaturika Papa Francis afite ibindi akora kuburyo benshi bemeza ko iyaba atarafashe Bibiliya aba yarabaye umunyarwenya cyangwa se undi muntu ugira aho ahurira na n’imyidagaduro cyane
Icyatangaje abantu ndetse bakanemeza ko yaba ari umuntu ukunda imyidagaduro cyane nko kuririmba,ni uko yakoze umuzingo w’indirimbo yise “Wake Up last year”.
Mu minsi ishize uyu mushumba wa kiriziya Gaturika yiyise umunyabyaha kugira ngo ababarirwe n’Imana,akaba yarananditse igitabo kibwira abakiristu bo mu idini rya Gaturika ngo bite kucyo Imana ishaka kurusha iby’idini.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


