Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yakiriye i Vatican Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, bagirana ibiganiro.
Madamu Mushikiwabo na Papa Francis bahuye ku wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo.
Umuryango wa La Francophonie ubinyujije kuri Twitter wavuze ko bombi “baganiriye uko bahuza imbaraga mu gushyigikira abaturage b’igihugu cya Liban na Haiti.”
Ni ibihugu byombi bibarizwa muri uriya muryango, gusa kuri ubu bikaba byugarijwe n’ibibazo bikomeye bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage ndetse na Politiki.
Igihugu cya Haiti mu minsi yashize cyibasiwe n’umutingito ukomeye waguyemo abarenga 2,200 ndetse unakomerekeramo abarenga 12,700; na ho abarenga 320 baburirwa irengero.
Imibare yerekana ko uyu mutingito wangije imitungo ifite agaciro k’abarirwa muri $ miliyari imwe.
Haiti yibasiwe n’iki kiza mu gihe yari no mu bibazo bya Politiki byasize Jovenel MoĂŻse wari Perezida wayo yishwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Igihugu cya Liban mu mwaka ushize cyo cyibasiwe n’iturika rikomeye ryabereye i Beirut mu murwa mukuru wacyo, rigwamo abantu 218 na ho imitungo y’arenga $ miliyari 15 irangirika.
Mushikiwabo abinyujije kuri Twitter ye yashimye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi ku bw’umwanya yamuhaye.
Yamushimiye kandi ubugwaneza no kwiyoroshya agira, asaba Imana gukomeza kumuha umugusha.


