Mu muhango wo gusoza umwaka w’impuhwe kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2016, Umushumba wa kiliziya gatulika ku isi Papa Francis yahaye abapadiri bose ububasha bwo kubabarira icyaha cyo gukuramo inda.
[ad id=”44145″]
Yagize ati” Abapadiri bose mu muhamagaro wabo, bahawe ububasha bwo kubabarira icyaha cyo gukuramo inda, kandi bakakibabarira bibavuye ku mutima. Umuntu wese uzaza abagana yicuza icyo cyaha muzamubabarire.”
Ubu ni bumwe mu butumwa Papa Francis yagejeje ku Bapadiri bukubiye mu nyandiko, asaba ko bugomba no kugera kuri buri wese urebwa na bwo.
Yakomeje atanga inama ku bijyanye n’ibikorwa abayoboke b’idini Gatulika bamazemo iminsi y’umwaka w’impuhwe, aho yasabye ko hatazagira ukora ibitandukanye n’ibyakozwe muri uyu mwaka basoje, dore ko wagombaga kurangwa n’ibikorwa by’urukundo n’ibindi bitandukanye.
Papa Francis w’imyaka 79 y’amavuko yakomeje agira ati ”icyaha cyo gukuramo inda si icyaha gikomeye cyane ku buryo kitababrirwa. Mugende mubabarire abazatura ibyaha byabo bifitanye isano na cyo.”
Ibi Papa yabitangaje nyuma y’uko ku cyumweru ubwo hasozwaga uyu mwaka w’impuhwe, ikibazo cy’abakuramo inda ari kimwe mu bibazo byagarutsweho cyane n’itangazamakuru kuko bigaragara ko ari ikibazo kimaze gufata indi ntera cyane cyane mu bihugu byateye imbere.
Yakomeje agira ati ” icyo tuvanye muri uyu mwaka nuko itorero rifata igikorwa cyo gukuramo inda nk’icyaha, ariko nta cyaha kitababarirwa. Nta cyaha na kimwe impuhwe z’Imana idashobora kubabarira.”
[ad id=”44145″]
Buri mupadiri agomba kuba umushumba, umuterankunga ndetse no kuba umuntu wiyoroheje, akabasha guhuza Imana n’abo bantu baza kwicuza ibyaha byo gukuramo inda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


