Kuva u Burusiya bwatangira gutera Ukraine, Papa Fransisiko yagaragaje ko ashaka kwerekeza i Kyiv kugira ngo agerageze guhagarika intambara. Ariko ubu avuga ko ahitamo kubanza i Moscou kugira ngo agerageze kugarura ibuntu Vladimir Putin, atigeze yamagana ku mugaragaro kuva intambara yatangira, n’aho abikoreye akabikora byoroheje mu kiganiro kirekire yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Butaliyani aho yashinje NATO kuba ari yo yateje iyi ntambara.
Muri iki kiganiro yatangarije Corriere Della Sera ati: “Numva ko mbere yo kujya i Kyiv, ngomba kujya i Moscou.”
Ariko inama ntabwo yaba ari iyo kwamagana Putin, ukurikije ibyo yabwiye iki kinyamakuru. Yavuze ko “amahano” nyayo y’intambara ya Putin ari “NATO ikomanga ku muryango w’u Burusiya,” avuga ko byatumye Kremlin “ibifata nabi kandi igakurura amakimbirane.”
Papa Francis yasubiyemo amagambo yagiye abwira abantu bose ndetse yavugiye no mu bindi biganiro ko intambara nta kindi imaze uretse kuba amahirwe akomeye yo “gucuruza intwaro” kandi ko bikomeje kubera no muri Ukraine.
Avuga ko yavuganye inshuro ebyiri kuri telefoni na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ariko ahanini amusaba kutarwana n’u Burusiya. Yagiye kandi kuri ambasade y’u Burusiya I Vaican nyuma y’iminsi igitero gitangiye “kugaragaza impungenge ze”.
Yatangarije iki kinyamakuru ati: “Sinzi uko nsubiza, ndi kure cyane, ikibazo cyo kumenya niba ari byiza guha intwaro Abanya-Ukraine”. Ati: “Ikigaragara ni uko intwaro zirimo kuhageragezwa . Abarusiya ubu bazi ko ibifaru bidafite akamaro kandi bari gutekereza ku bindi bintu. Niyo mpamvu intambara zikorwa: kugerageza intwaro twakoze. Abantu bake barwanya ubu bucuruzi, ariko hakwiye gukorwa byinshi. ”
Francis yerekeje ku gitekerezo cy’ubugambanyi ubwo yashinjaga amahanga kuba ari yo yateje intambara. Ati: “Ntushobora gutekereza ko igihugu cyigenga gishobora guteza intambara ku kindi gihugu cyigenga”. Ati: “Muri Ukraine, bigaragara ko abandi ari bo bateje amakimbirane. Mfite ibyiringiro ariko tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo intambara ihagarare. ”
Papa yahise avuga ko mu ruzinduko Minisitiri w’intebe wa Hongria, Viktor Orban, aheruka kugirira i Roma yabwiwe ko “Abarusiya bafite gahunda, ko byose bizarangira ku ya 9 Gicurasi” nta bidi bisobanuro birambuye.
Tariki ya 9 Gicurasi ni umunsi u Burusiya bwizihiza kwibohora no kurangiza Intambara ya Kabiri y’Isi Yose.

12 Responses
Papa Fransisiko yashinje NATO kuba ari yo yeteje intambara muri Ukraine
Ni ukuri ibyo PAPA avuga ni ukuri. Iyi NATO niyo yateje intambara. Ikwiye kuzaryozwa ibizaba byangiritse byose. Byongeye kandi , barimo kwenyegeza umuriro baha intwaro UKRAINE. Kandi si ubugiraneza, buriya uko byagenda kwose UKRAINE IZAZISHYURA kuzageza no kubuzukuruza. REKA DUSHYIGIKIRE PAPA wenda yadufasha PUTIN. Ariko ZELENSKI niwe ugomba kumva cyane akanemera kuko niwe urimo kuroha igihugu cye.

Nanje ndabona NATO ariyo ntandaro yintambara.rero zelenski yarakwiy kuhagabira agakoribishoboka vyose intambara ikarangira bidatevye kuko ni Ukraine irikihahombera kuko nubwobufasha babaha imperanimperuka bazobwishura

NDUWAYO NONE UBONA UKREN YOKORA IKI KUGIRA INTAMBARA IHAGARARE?

Je icombona putine yohagarika intambara kuko ntaneza irimwo.

zeresike.akwiriye.kwemera.ibyo.putini.amusaba.kuko.bariya.banyaburayi.baramushuka.kandi.igihugu.cye.nicyo.kibihomberamo