Umwe mu bafana bakomeye b’umupira w’amaguru mu Rwanda uzwi ku izina rya Papa Messi , yahamagaye Bwiza.com, ayisaba kumukorera ubuvugizi akabasha kubona ibyo kurya kuko izara imugeze ku buce we n’umuryango we.
Karangwa Vedaste , uzwi nka Papa Messi , yamamaye kubera guhamagara ku ma Radio ya hano mu Rwanda , aho akunze gutanga ibitekerezo k’umupira w’amaguru. Ni umugabo ufite umugore n’abana bane, akaba atuye mu Mujyi wa Kigali , mu Karere Gasabo mu Murenge Gatsata , aho bakunda kwita mu Rubonobono. Uyu mugabo avuga ko ingaruka z’icyorezo cya Covid19 zimuzengereje.
Kuwa Mbere w’iki cyumweru uyu mugabo wiyambaje ikinyamakuru Bwiza.com agisaba kumutabariza ngo hagire umugiraneza wamutabara akabona ibyo kurya.
Yagize ati : “ Ndi umu motari , ariko aho akazi gahagarariye kubera COVID-19 imibereho yabaye mibi kuko tutemerewe gutwara abagenzi. Umuryango utarimo ibiryo muri uyu murwa, nta kazi, urumva ko bisharira , mwankorera ubuvugizi kuri buri wese ufite umutima w’urukundo, kuko iminsi tumaze tudakora ntitworohewe n’ubwo intore itaganya, inzara ntawe uyicecekana.” Papa Messi avuga ko umugiraneza wese waba afite icyo yamumarira yaba amugobotse kuko ibi bihe akazi kahagaze abayeho nabi. Kubashaka kugira icyo bamumarira bamuhamagara telefone 0788683861 cyangwa 0722683862 . Papa Messi ni umufana w’ikipe ya Rayon Sports mu Rwanda, akaba umufana wa FC Barcelone muri esipanye ndetse n’uwa Chelsea FC mu Bwongereza.



2 Responses
Papa Messi arasaba ubufasha abagiraneza, inzara imumereye nabi we n’umuryango
Umva Nshuti yanjye nonese ko mwiyemeje gufasha abakozi banyu Bose.none wafasha umuntu gute wowe ushonje
Papa Messi arasaba ubufasha abagiraneza, inzara imumereye nabi we n’umuryango
Umva Nshuti yanjye nonese ko mwiyemeje gufasha abakozi banyu Bose.none wafasha umuntu gute wowe ushonje