Paris: Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro aratangira kuburanishwa

Sangiza iyi nkuru

Urukiko ‘Cour d’Assises’ rw’i Paris mu Bufaransa kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Gicurasi, ruratangira kuburanisha urubanza ruregwamo Bucyibaruta Laurent wari Perefe wa Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Bucyibaruta w’imyaka 78 y’amavuko, aregwa ibyaha bitatu byose bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko ashinjwa kuba ku isonga ryo gutegura no kuyobora ubwicanyi bwabereye muri Gikongoro.

Mu bwicanyi ashinjwa gukora harimo ubwabereye mu ishuri rya Murambi mu karere ka Nyamagabe, ahaguye ibihumbi by’Abatutsi mbere y’uko hahinduka urwibutso rwa Jenoside ruri mu zikomeye mu gihugu.

Hari uwarokokeye Jenoside muri Gikongoro uvuga ko mu gihe cya Jenoside Bucyibaruta Laurent wari Perefe wa Gikongoro yategetse inzego z’umutekano guhuriza Abatutsi mu ishuri ry’i Murambi, abizeza kubaha uburinzi, amazi ndetse n’ibyo kurya.

Nyuma y’iminsi mike (hagati y’itariki ya 18 na 21 Mata mu 1994), Abatutsi babarirwa muri 50,000 bishwe nyuma yo kurashishwa imbunda, za grenades, imipanga ndetse n’amahiri by’abicanyi.

Dosiye ya Bucyibaruta kuri ubu iri gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Bufaransa nyuma, y’aho Urwego rwasigaranye imirimo y’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (UNMICT) rufashe icyemezo cyo kuyoherezayo mu 2019.

Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzamara ibyumweru 10, ndetse rukazumvwamo abatangabuhamya bakabakaba 100.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *