Umushumba w’itorero rya Salvation Ministry ryo muri Nigeria, Pasiteri David Ibiyeomie yemeza ko kudatanga ituro rya kimwe mu icumi (1/10) ari icyaha gihanirwa.
Ikinyamakuru Sahara Reports cyatangaje ko Pasiteri Ibiyeomie yabimenyesheje abayoboke be mu iteraniro ryo ku wa 19 Gashyantare 2022.
Uyu mushumba yabwiye aba bayoboke ko abenshi badahirwa mu buzima kubera ko baba banga cyangwa bazuyaza ku gutanga iri turo. Ngo kutaritanga bitera umuvumo, umwaku cyangwa amahirwe make.
Yagererenyije ituro n’umusoro wishyurwa Leta, ati: “Ni muri Nigeria gusa ushobora kutishyura umusoro, bakakureka. Mu burengerazuba bw’Isi ni icyaha gikomeye. Nutishyura ituro, uraba uri umunyabyaha, icyaha cyawe kirahanirwa. Ituro rya 1/10 rijya ku Mana.”
Yifashishije ibyanditswe mu gitabo cy’Abalewi 27:30 muri Bibiliya Yera. Hagira hati: “Mu bimeze mu butaka byose, naho yaba imyaka cyangwa imbuto z’ibiti, kimwe mu icumi ni icy’Uwiteka. Ni icyera cy’Uwiteka.”
Pasiteri Ibiyeomie yabwiye abayoboke be ko mu gihe babona badahirwa, bajya bamenya ko impamvu ibitera ari uko badatanga iri turo. Ngo umuti si isengesho ry’icyumweru cyose, ahubwo ni ukwikosora bakaritanga.
Naho utazaritanga, ngo azahorana amahirwe make mu buzima. Ati: “Ni ikimenyetso cyo kudahirwa, wigikemuza isengesho ry’iminsi irindwi. Ahubwo umva ibi ngibi, ituro rya 1/10 rigomba kwishyurwa mbere ya byose, cyangwa se amahirwe make akazakugumaho.”

4 Responses
Pasiteri aremeza ko gutanga ituro ari itegeko nko gutanga umusoro
Ibyo pasiteri avuga nta reference biblique abitangira. Ariko muri korowani ho biranditse: gutanga ituro ni itegeko.
Pasitoro rero yifashisge korowani abyunvishe abakirisito

Ibyo pastor avuga nukuri kwijambo ry’Imana, iyo udatanga 1/10 ubawifungira imigisha kugeza no kurubyaro rwawe, musome malaki igice cya 3