Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 19 Gashyantare 2022, Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana ndetse akaba umuvugabutumwa wuje igikundiro cyinshi yujuje imyaka 100 y’amavuko.
Uyu mukambwe ari mu Banyarwanda babitse amateka ahambaye yo hambere ku Ngoma z’Abami dore ko yabanye cyane n’umuryango w’Umwami Rudahigwa, akaba n’Umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa watanze mu mpera za 2016.
Pasiteri Mpyisi yabonye izuba ku ngoma ya Musinga ku itariki ya 19 Gashyantare mu 1922. Yavukiye hafi y’i Nyanza, i Bwami ku marembo y’u Rwanda. Yisanze ari mu idini rya ba Ryangombe ariko arivamo ari muto, asunikirwa kuyoboka Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda.
Yabaye ku Ngoma ya Cyami ndetse yabonesheje amaso Repubulika zose uko zakurikiranye mu Rwanda kugeza magingo aya.
Abazungu bageze mu Rwanda abarora, kuko iyo abara inkuru avuga ko bari bafite ububasha bwo kwigarurira abenegihugu.
Yigeze kuvuga ati: “Abazungu baje badukura mu byacu, baduha ibyabo. Kandi bazanye ububasha baratunesha, ntitwabayobotse kuko kuyoboka ni ukwemera umuntu umukunze. Ntitwigeze tubakunda, ntibadukunze. Baradutegekaga, ntibatuyoboraga.”
Mpyisi ajya kwinjira mu Itorero ry’Abadiventisiti ngo yahuye n’umuntu amusaba kuyoboka Imana ariko ajyayo ku gahato.
Ati: “Badusangaga aho turagiye inka i Rwamwata muri Nyanza, bakadufata ku gahato, bamara kukwandika wasiba kujyayo bagakubita so ibiboko. Nemeye abadiventisiti ndetse barambwiye bati uko tukubwiye ubikore utyo ntukabaze.”
Yize amashuri abanza muri Rwamwata Adventists School, ayisumbuye ayigira mu Ishuri ry’Abamisiyoneri ry’i Gitwe, yiga gusoma, kwandika no kuvuga Igifaransa mu myaka 12.
Mu 1935 nibwo Mpyisi yagiye kwiga, aza gusoza amasomo ku myaka 18, ahita ahabwa akazi ko gukorana n’abazungu nk’umukarani wabo nk’ushinzwe inyandiko z’Ababiligi no kuzibika.
Yize Kaminuza muri Zimbabwe, aba Pasiteri mu 1951, mu 1953 aba n’Umumisiyoneri i Kasai muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yamaze imyaka itatu mbere yo kugaruka mu Rwanda.
Nyuma yo gusoza amasomo yakoze mu biro by’abazungu, byari i Nyanza, akigisha uko yamubwiye. Yarenzaho ibye agakubitwa ibiboko umunani.
Mpyisi avuga ko yagiye i Bwami ahagarariye Itorero ry’Abadiventisiti mu Nama Nkuru y’i Bwami.
Ku Ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa Pierre Charles yahinduye uburyo bw’imitegekere, ashyiraho abantu bahagarariye amadini i bukuru.
Mu 1959, nyuma yo gutanga k’Umwami, Mpyisi yahise ahunga kubera ikibazo cy’umutekano muke cyari gihari.
Kujya hanze byamufunguriye amarembo, abamisiyoneri bamufasha kujya kwiga muri Zimbabwe aho yakurikiranye Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na Tewolojiya muri Solusi Adventists University.
Nyuma yo gusoza amasomo yatangiye gufungura amashuri y’Abadiventisiti mu Burundi no muri RDC. Yaje no gufungura ishuri ryigisha abapasiteri muri Tanzania. Inshingano zo gukora nka misiyoneri yazishyizeho akadomo mu 1992 abarizwa i Nairobi.
Mpyisi yagarutse mu Rwanda mu 1996. Ari mu bashinze Kaminuza y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ya UNILAK. Nyuma y’umwaka umwe, mu 1997 yatangije Ishuri rya Bibiliya i Nyamirambo.
Pasiteri Mpyisi akunze gutindwaho kubera imvugo zidaca ku ruhande zitangaza benshi.
Ku wa 16 Mutarama 2020 yasengeye abarangije muri Kaminuza ya UNILAK, mu buryo bwatumye benshi baseka kubera amagambo yakoresheje.
Yagize ati “Abana barangije ishuri ariko ibizakurikiraho ntibabizi, Nyagasani ndakwinginga ngo bishyire mu maboko y’uzi ibizababaho ejo, bamwe bazaba abakire abandi bazaba abatindi, bamwe bazabaho abandi bagiye kujya i Rusororo, ibyo byose ntawe ubizi mwami Imana, duciye bugufi ngo twishyire mu maboko y’uzi ibizatubaho ejo, tubyambarije mu izina rya Yesu!”
Isengesho ryarangiye abari muri uyu muhango kwihangana byabananiye, bari guseka kubera amagambo uyu musaza yakoresheje.
Mpyisi mu 1944 nibwo yasezeye k’ubusiribateri ahitamo kubaka urugo akaba yaribarutse abana umunani harimo abahungu barindwi n’umukobwa umwe afite abuzukuru 15 n’abuzukuruza 2.



4 Responses
Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana yujuje imyaka 100 y’amavuko
Birashoboka ko uwataye Amakuru yibeshya kuko abuzukuruza abonzi barenze babirii
Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana yujuje imyaka 100 y’amavuko
Birashoboka ko uwataye Amakuru yibeshya kuko abuzukuruza abonzi barenze babirii
Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana yujuje imyaka 100 y’amavuko
Long live Mr.Ezra Mpfisi
Pasiteri Ezra Mpyisi uzwiho kutaripfana yujuje imyaka 100 y’amavuko
Long live Mr.Ezra Mpfisi