Polisi yo mu Karere ka Rukiga mu gihugu cya Uganda yataye muri yombi umupasiteri wari kumwe n’abagore barindwi, bose bambaye ubusa aho bari bikingiranye mu nzu.
Polisi yabataye muri yombi ibashinja gukora inama mu buryo butemewe, nubwo bafashwe bambaye ubusa bose bakavuga ko aho bari bari ari mu rusengero rwabo ndetse ko basengaga.
Iri tsinda ry’abantu umunani, ryari mu nzu y’uwitwa Adah Kahababo, muri Paruwasi ya Kangondo, muri Rukiga.
Komiseri wa polisi muri aka Karere, M. Emmy Ngabirano avuga ko ibisobanuro aba bantu batanze bidasobanutse, akibaza ukuntu abantu basenga bambaye ubusa by’umwihariko ari abagore barindwi n’umugabo umwe w’umupasiteri.
Nk’uko ikinyamakuru Bigeye gitangaza, uyu mukomiseri wa Polisi yabajije icyo pasiteri yakoranaga n’abagore b’abandi kugera aho bose bikuramo imyenda yose.
Yagize ati “Twubaha uburenganzira bwa buri muntu ku birebana n’imyemerere ye ariko na none ntibikuraho ko abantu bagomba kubikora bakurikije ibisabwa n’amategeko. Abafashwe bari bateraniye mu rugo rw’umuntu mu buryo butemewe, bavuze ko ari rwo rusengero rwabo by’umwihariko bakaba bari bambaye ubusa bose”.
Yakomeje avuga inzego z’umutekano zizakomeza guhangana n’abitwaza amasengesho bagakora ibihabanye n’amategeko hirindwa ko hakongera kuba ibara nk’iryakozwe na [Joseph] Kibwetere, aho ngo yoretse ubuzima bw’imbaga mu mwaka wa 2000, mu rusengero yari afite ahitwa Kanungu rwahiye rugakongoka abasaga 1000 bakaburiramo ubuzima.



2 Responses
Pasiteri yaguwe gitumo ari kumwe n’abagore barindwi bambaye ubusa
ASANTI KUDUHA AMAKURU YUWO MUPASTER.NITWA NKUNDABAJE SAIBA NDI DRC
Pasiteri yaguwe gitumo ari kumwe n’abagore barindwi bambaye ubusa
ASANTI KUDUHA AMAKURU YUWO MUPASTER.NITWA NKUNDABAJE SAIBA NDI DRC