Pasiteri yapfuye ashaka gukuraho agahigo ka Yezu ku kwiyiriza

Sangiza iyi nkuru

Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo, Alfred Ndlovu yapfuye yishwe n’inzara  nyuma yo kumara iminsi 30 atarya. Ibi ngo yabikoze agamije kumara iminsi 40 n’amajoro 40 Yezu yamaze atarya.

Ikinyamakuru Buzz cyo muri Afurika y’Epfo kivuga ko Ndlovu yavuye mu rugo kuwa 17 Kamena ajya mu gashyamba kari hafi y’urugo rwe kugira ngo asenge nk’uko Yezu yabigenje.

Uyu mugabo wifuzaga gutera ikirenge mu cya Yezu yapfuye ntaho arageza, abaturanyi bakavuga ko nta burwayi bundi busanzwe yagiraga.

Umurambo w’uyu mupasiteri wavumbuye n’umuntu wihitiraga, ahamagara polisi.

Abo mu rusengero, umuryango we bose bavuga ko Ndlovu yari afite ukwizera gukomeye ndetse ngo urupfu rwe rwatunguye benshi.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Umwe mu bo mu muryango we ati “ Yari umugabo ufite ukwizera. Birababaje kuba apfuye gutya. Nyuma y’ukwezi twakiriye inkuru nk’iyi. Pasiteri yari afite ubuzima bwiza, ykoreraga Imana atitaye no ku myaka ye.”

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *