Polisi muri Leta ya Ondo muri Nigeria, yafunze pasiteri wo mu itorero, The Celestial Church of Christ, CCC, witwa Gbenga Filani, wabwiye umugore utwite inda y’amezi atanu ko kugira ngo abyare neza ari uko yamusiga amavuta mu gitsina cye, akoresheje igitsina cye kuko ngo umwana yitambitse mu nda. Ibi pasiteri yabikoreye mu rusengero ubwo yatumizagaho uyu mugore amazina ye yagizwe ibanga. Naija News ivuga ko uyu mugabo ari guhatwa ibibazo ku kuba yaba yarafashe urutoki rwe rurerure, akarukoza mu mavuta, akayasiga mu gitsina cy’umugore nyuma akamusambanya avuga ko byari kuba byiza ari umugabo we ubikoze gusa ari ngo nta kundi yari kubigenza. Uyu mugore w’imyaka 19 yihutiye kujya kuri polisi akimara kumva ibintu bitameze neza avuga ngo ” Pasiteri yambwiye ko umwana yitambitse mu nda ntazabyara neza. Ashyira amavuta mu myanya y’ibanga yanjye nyuma arambwira ngo kugira ngo agere ku mwana neza reka akoreshe igitsina cye. Yambwiye ko ubundi ibyo byari gukorwa n’umugabo wanjye ariko ngo ubwo adahari nimureke abikore.” Uyu mugore avuga ko nyuma yo kuryamana n’uyu mupasiteri ari bwo yagaruye ubwenge mu gihe Filani yamubwiye ko atagomba kugira uwo abibwira habe na nyina umubyara. Yamubwiye ko naramuka abivuze azapfa. Umuvugizi wa Polisi muri Ondo, DSP Funmilayo Odunlami, yavuze ko Filani asanzwe atanga ibiganiro kuri radiyo muri Ondo kandi ko yamaze gutabwa muri yombi. Pasiteri Gbenga Filani, afungiwe ku biro bya polisi biri ahitwa Igbatoro muri Akure mu gihe iperereza rikomeje.

6 Responses
Pasiteri yashyize amavuta mu myanya y’ibanga y’umugore utwite akoresheje igitsina cye ngo azabyare neza
Nyamara abantu bitwa ba pasiteri mubitondere. Niba bikorwa muri Nigera buriya na hano iwacu birahari nuko abantu batavuga.
Abapasiteri ubusanzwe ni abavuzi gakondo. Bamwe baeabivukana abandi barabicidha

Ubundi ibyitwa amadini cyangwa amatorero byose bitahozeho mbere ya genocide,ni ibintu bikwiriye kwitonderwa na hano mu Rwanda!
Hafi ya byose byubakiye kumbaraga zidasanzwe z’imyuka imwe Bibiliya ivuga y’ahantu h’umwijima!
Kandi icyo ababyibeshayaho batazi,ni uko iyo myuka ifite imbaraga zo guhindura abantu aba pasteri,abapotles,bagakomera mw’isi,kuko isi Imana yayihayeho Satani ubutware 100%( Bibiliya ibigaragaza neza kubayisoma).
Gusa uwitwa YESU KRISTO yaragowe,ayo mabi yose akorwa n’abitwaza izina rye!

nibibi cyane kudashishoza we……..