Pasiteri Bugingo Aloysius washinze akanayobora Itorero House of Players Ministries International, kuri ubu ari kubyinira ku rukoma ku bw’ibibazo by’umunyamategeko, Male Kiwanuka Mabirizi arimo, aho kuri ubu ushobora kwerekezwa muri gereza ya Kitalya mu gihe cy’amezi 18. Bugingo ari mu byishimo kuko Mabirizi ari we wamureze mu nkiko, amushinja kurenga ku mabwiriza agenga ugushyingirwa muri Uganda. Bugingo muri Mutarama 2022 yaritabye, yemererwa kuburana yidegembya ariko anacibwa miliyoni eshatu z’amashilingi. Mbere yo kuburana, Bugingo yari yavuze ko ” Imana izacira urubanza Mabirizi.” Kuri ubu amasengesho ye asa n’ayasubijwe. Mabirizi agomba kujya gufungwa ku bwo gusuzugura ubucamanza. Mu minisi itanu ishize, umucamanza witwa Musa Sekaana wo mu rukiko rukuru i Kampala yari yatumijeho Mabirizi, amubaza niba adashobora kwemera gufungwa. Mabirizi yagiye mu bibazo kuva kuwa 27 Mutarama 2022 ubwo Musa Sekaana yategekaga ko yishyura miliyoni 300 z’amashilingi ku bwo gusuzugura ubucamanza mu magambo yari yavuze ku mbuga nkoranyambaga ku mucamanza, Philip Odoki.


