Pasteur w’itorero “Réveil” ngo yategetswe n’Umwuka gutera abakobwa inda

Sangiza iyi nkuru

Mu mujyi wa Douala uri mu gihugu cya Cemeroun umupasteur ukiri muto uyoboye itorero rizwi ku izina rya “ Réveil” yateye inda abakobwa bagera ku icumi abereye umushumba bivugwako ngo yaba yarabitegetswe na mwuka wera.
Ibi bibaye nyuma yaho bamwe mu banyagihugu bo muri Douala bagiriye amakenga menshi bivanye n’imibanire idasanzwe hagati y’abakobwa bo muri Douala n’uyu mugabo wiyita umukozi w’Imana.
pasteur
Abaturiye ako gace bakomeje kugira amakenga ku bakobwa bakunda kujya gusura Pasteur, umuwe ku wundi bakabona aratwite kandi nta bagabo bagira, ibi bigashimangirwa n’ababyeyi basengera muri urwo rusengero ruzwi ku izina “ Réveil” bavuga ko abakobwa bakunda gusimburana urujya n’uruza bajya mu cyumba cy’uyu mupasteur.
Pasteur ari imbere y’amateraniro avuga ko ibyo akora abikora k’ubuntu bw’Imana akaba ariyo mpamvu agomba kwakirira abantu baje iwe mu rugo nk’intumwa y’Imana.
Imbarutso ya byose yatumye uyu mu Pasteur afatwa n’uko umwe mu bakobwa yari agiye gukora ubukwe bakavumbura ko atwite bamubajije uwamuteye inda akavuga ko ari umushumba we, abona no kwemeza ko abakobwa benshi bajya kwa Pasteur agasambana nabo avuga ko yabitegetswe n’Umuka Wera.
Nyuma yo kubeshya abakobwa no kutera inda abagera ku icumi uyu mu Pasteur we ubwe yemera ko yabikoze ategetswe n’Umwuka Wera, yahagaritswe muri uryo rusengero “réveil”, ubu akaba afungiye kuri gereza nkuru yo mu mjyi wa Douala
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *