Paul Manafort wigeze kuyobora ibikorwa byo kwiyamamaza bya Donald Trump yashinjwe ku mugaragaro ibyaha 12.
Ibyo byaha birimo kugambanira Leta zunze ubumwe za Amerika no kwinjiza mu yandi amafaranga afite inkomoko mbi.
Paul Manafort na Rick Gates bafatanyaga mu bucuruzi, barashinjwa kuba barakoreye ntaho banditse igihugu cya Ukraine maze bagahisha amafaranga abarirwa muri za miliyoni nyinshi z’amadolari bahembwe.
Manafort arashinjwa kugambanira igihuguUmunyamakuru wa BBC uri i Washington aravuga ko nubwo bwose muri ibyo birego nta na kimwe cyerekeranye n’igihe Manafort yari mu bikorwa bya Trump byo kwiyamamaza, uyu mugabo abaye umuntu wa mbere ushinjwe ibyaha n’itsinda rikora iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora yo muri Amerika yabaye muri 2016.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Paul Manafort na Rick Gates, wari umwungirije igihe yari ayobowe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump, bishyize mu maboko y’ibiro bikora iperereza imbere mu Amerika, FBI.

Ubutegetsi bwa Trump bwatangaje ko Bwana Manafort yayoboye ibikorwa byo kwiyamamaza bye mu gihe gito cyane kandi ko yasabwe kwegura yari atangiye gushyirwa mu majwi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


