Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagennye intumwa zizamuhagararira mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo, hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Intumwa Perezida Biden yohereje mu Rwanda zizaba ziyobowe na William Jefferson Clinton (Bill Clinton) wabaye Perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abandi bazaba bari muri iyi delegasiyo nk’uko Perezidansi ya Amerika yabitangaje, barimo Eric Kneedler usanzwe ahagarariye Amerika i Kigali na Mary Catherine Phee usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe Ububanyi na Afurika.
Barimo kandi Umufasha wihariye wa Perezida Biden akanaba Umuyobozi Mukuru ushinzwe amategeko n’Inama y’umutekano y’igihugu White House, Casey Redmon na Monde Muyangwa usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi na Afurika.
Ku Cyumweru tariki ya 7 Mata ni bwo Abanyarwanda n’inshuti zabo bazatangira icyunamo cy’iminsi 100 mu rwego rwo kwibuka imyaka 30 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


