Uyu mugabo uyoboye Angola imyaka 37 ngo azaba yaravuye ku butegetsi mbere y’uko amatora ya 2018 agera. Ibi ni ibyatangajwe na Radio ya Leta, nayo ibikuye ku muyoboke w’ishyaka MPLA.
Kuva mu 1979 ayobora, ubu ku myaka 74 niwe wa kabiri mu bayobozi barambye ku ngoma, nyuma ya Theodoro Obiang Nguema Mbassogo wa Guinea.
Ingoma ya Dos Santos yabashije guhashya no gutsinsura intambara n’inyeshyama za UNITA na Jonas Savimbi mu ntangiriro z’iki kinyejana. Gusa ngo ananengwa kwigwizaho imitungo we n’umuryango we, maze abaturage bagahezwa mu kaga k’inzara.
Umukobwa we mukuru w’imyaka 43, Isabel ngo yaba ari we mugore w’umuherwe muri Africa, ngo kuko umutungo we waba ubarirwa mu kayabo ka miliyari 3 z’amadolari. Iyo mitungo ya Izabel ngo ibarizwa mu mabanki ya Angola na Portugal, n’ibigo yashoyemo. Ibyo ni nka Unitel ikomeye mu gukora telefoni, na Galp Energia icukura peteroli na Gazi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dos Santos ariko nta zasimburwa n’umwe mu bamukomokaho nk’uko byakunze kunugwanugwa, ahubwo ngo Minisitiri w’ingabo Joao Lourenco niwe uzima ingoma. Aya makuru yemejwe na Joao Pinto, umunyamuryango ukomeye wa MPLA, avugana na AFP. Ati “ Lourenco niwe uzerekwa abanyamuryango tariki ya 10 Ukuboza, ubwo tuzaba twizihiza isabukuru y’ishaka ryacu”.
Mu nama y’ishyaka, Dos Santos yatangije igikorwa cyo kwitegura amatora, ariko ntiyahishuye niba azongera kwiyamamaza, ngo intego yabo ni intsinzi y’ishyaka. Ati “Ibanga ryo gutsinda amatora ni imyitwarire myiza n’ubumwe mu bakandida bacu”.
Muri Werurwe, Dos Santos yatunguye abantu avuga ko azarekura ubutegetsi mu 2018, ariko ntiyatanga ibisobanuro by’uburyo uwo mugambi uzashyirwa mu bikorwa.
Mu mpinduka z’itegeko nshinga za 2010, Angola ntitora Perezida ku buryo buboneye, ahubwo ishyaka ryatsinze niryo rihita riyobora igihugu. Ubwo muri Kanama yongeraga gutorerwa kuyobora ishyaka MPLA, byavugaga ko Dos Santos yaba yongerewe manda y’imyaka itanu ishyaka rye riramutse ritsinze amatora.
Inkuru y’irekura ry’ubutegetsi rya Dos Santos yashimishije benshi muri iki guhugu, cyane abatavuga rumwe nabwo. Impirimbanyi ya politiki yanabifungiwe, Luaty Beirao arabibwira igitangazamakuru cyo muri Portigal. Ati “Twari turambiwe ibyemezo bye bishingiye ku bwibone, none tugize imana nawe ubwe abonye ko yari arambiranye. Turashaka amasura mashya n’amaraso mashya muri Angola”.
Abishimiye iyi nkuru kandi, bavuga ko yagiraga igitugu mu bintu byose. Haba kuri goverinoma yose, kuri politiki muri rusange, itangazamakuru n’ubucuruzi. Yagiye ku butegetsi muri 1979, asimbuye Agostinho Neto waharaniye ubwigenge bwa Angola, wari umaze guhitanwa na kanseri mu buryo butunguranye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com


