Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinée-Bissau yageze i Kigali hano mu Rwanda, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Werurwe ni bwo Perezida Embalò yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Perezida wa Guinée-Bissau byitezwe ko asura ibikorwa remezo bitandukanye hano mu Rwanda birimo icyanya cyahariwe inganda cy’i Masoro, ndetse akanaza kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.
Aba bombi baherukaga guhurira i Dakar muri Sénégal ubwo bari bitabiriye ibirori byo gutaha Stade yitiriwe Abdoulaye Wade.
Perezida Embalò ari mu Rwanda mu gihe ku itariki ya 1 z’ukwezi gushize yarokotse umugambi wa Coup d’Etat gusa bikarangira upfubye.
Ni nyuma y’uko ubwo yari ayoboye inama y’Abaminisitiri abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku ngoro ye, hakaba imirwano yaguyemo abasirikare benshi ba Guinée.
Perezida Embalò nyuma yemeje ko ibyabaye ari Coup d’Etat y’abashakaga kurwanya Demukarasi gusa ikaza gupfuba.


