img_20220119_174943.jpg

Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye gukora agashya (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagaragaye avuza ingoma anambaye ibirenge ubwo yasozaga igihe cy’ikiruhuko yari amazemo iminsi.

Perezida Ndayishimiye yagaragaye yabaye umutimbo [umukaraza] ubwo yasuraga abakaraza b’ahitwa Gishora ho mu ntara ya Gitega, mu rwego rwo kwerekana ko ingoma zifite umwanya munini mu muco w’u Burundi.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana umukuru w’igihugu cy’u Burundi wari wambaye ibirenge n’umushanana abanza gukubita icyivugo, mbere yo guhata ingoma umurishyo ari na ko acinya akadiho anaririmba indirimbo ivuga imyato igihugu cy’u Burundi.

Perezida Evariste Ndayishimiye yari amaze iminsi mu kiruhuko (congĂ©) cyatumye aboneraho umwanya wo gusura ibyiza bitatse igihugu cye, birimo n’ikiyaga cya Cyohoha gihuriyeho n’u Rwanda.

Si bwo bwa mbere Perezida w’u Burundi akora agashya nka kariya kuko kuva yatorerwa kuyobora kiriya gihugu muri Gicurasi 2020 yakunze kugaragara mu bikorwa byinshi byagiye bifatwa nk’udushya kubera urwego ari ho.

Muri byo harimo nko kuba yaragaragaye yikoreye ijerekani y’urwagwa mbere yo kurusangira n’abaturage ku munsi mukuru wahariwe amakomini, kugaragara ahinga ndetse anasarura imyaka mu murima, kugaragara atunda amatafari, n’ibindi.

img_20220119_174904.jpg

img_20220119_174943.jpg

img_20220119_174946.jpg

img_20220119_174921.jpg

img_20220119_174956.jpg

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye gukora agashya (Amafoto)
    Nyamara uyu ibye bishobora kumurangiriraho. Ni uko nyine ari mu BURUNDI. Umwami ntiyivuga, hivuga Rubanda. Umwami ntabyina, baramubyinira. Azebaze KINANI wivuze ubwo yagiraga ati:” NDI KINANI CYANANIYE ABAGOME N’ABAGAMBANYI UKO BYAMUGENDEKEYE.”
    Nta n’umwaka yamaze nyuma y’aho kubitiye hasi icyo CYIVUGO. Nyibisiriza.

  2. Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye gukora agashya (Amafoto)

  3. Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye gukora agashya (Amafoto)
    aka kantu uyu mukuru w’igihugu cy’uburundi yakoze ni agashya keza n’abandi bamwigiraho kbs! gusa ntiyarusha udushya Nyakubahwa Paul Kagame our President

  4. Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye gukora agashya (Amafoto)

  5. Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye gukora agashya (Amafoto)
    Ni byiza rwose umuco w’Igihugu ni inkingi ya mwamba y’iterambere rihamye kandi rirambye .Ni urugero rwiza ku rwaruka rw’uburundi.

    1. Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye gukora agashya (Amafoto)
      Yeweeeee uyumugabo ndamukunzepeee!! Ntiyiyemera rwose,yisanisha nabaturage.

    2. Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye gukora agashya (Amafoto)
      Yeweeeee uyumugabo ndamukunzepeee!! Ntiyiyemera rwose,yisanisha nabaturage.

    3. Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye gukora agashya (Amafoto)
      Yeweeeee uyumugabo ndamukunzepeee!! Ntiyiyemera rwose,yisanisha nabaturage.

    4. Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye gukora agashya (Amafoto)
      Yeweeeee uyumugabo ndamukunzepeee!! Ntiyiyemera rwose,yisanisha nabaturage.

    5. Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye gukora agashya (Amafoto)
      Yeweeeee uyumugabo ndamukunzepeee!! Ntiyiyemera rwose,yisanisha nabaturage.

    6. Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye gukora agashya (Amafoto)

    7. Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye gukora agashya (Amafoto)
      Yeweeeee uyumugabo ndamukunzepeee!! Ntiyiyemera rwose,yisanisha nabaturage.

    8. Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye gukora agashya (Amafoto)
      Yeweeeee uyumugabo ndamukunzepeee!! Ntiyiyemera rwose,yisanisha nabaturage.

  6. Perezida Evariste Ndayishimiye yongeye gukora agashya (Amafoto)
    Ni byiza rwose umuco w’Igihugu ni inkingi ya mwamba y’iterambere rihamye kandi rirambye .Ni urugero rwiza ku rwaruka rw’uburundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *