Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i Nairobi muri Kenya mu ruzinduko rw’akazi.
Yakiriwe na mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta, baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’ibirebana b’akarere biherereyemo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byagize biti:”Perezida Kagame uyu munsi yahuye na Perezida Kenyatta i Nairobi, Kenya aho baganiriye ku mubano w’impande zombi n’ibirebana b’akarere.”

Umukuru w’Igihugu yaherukaga muri Kenya muri Nzeri 2019, ubwo yahuraga na Uhuru, nabwo bakaganira ibirebana n’umubano w’ibi bihugu n’akarere. Hari hashize amezi atandatu na Uhuru ageze mu Rwanda, ubwo bombi bajyanaga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, ahaberaga umwiherero w’abayobozi bakuru.

2 Responses
Perezida Kagame ari muri Kenya
Aho ntiyagiye no kumusezeraho? Ngirango Kenyata ashigaje amezi 7 akava ku butegetsi, Bigaragara kandi ko atazashaka manda ya 3 yamufasha kugundira ubutegetsi nkuko bigendekera benshi muri Afurika.