Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017, ubwo mu gihugu hizihizwa umunsi udasanzwe w’intwari zitangiye igihugu, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari z’igihugu, imidari n’impeta z’ishimwe CHENO (Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor), yifurije umukuru w’igihugu umunsi mwiza w’intwari ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Dr Habumuremyi yagize ati: “Twifurije HE Paul Kagame n’Abanyarwanda bose umunsi mwiza w’Intwari. Nk’uko tubitozwa n’Intore izirusha intambwe:ubutwari ni uguhitamo ibitubereye”.
Nk’uko uyu muyobozi wa CHENO yabigarutseho, “Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye”. Iyi niyo nsanganyamatsiko igenderwaho kuri uyu munsi w’Intwari z’u Rwanda, wizihirizwa mu midugudu itandukanye y’igihugu.

Ese intwari ni muntu ki?
Igisobanuro gitangwa na CHENO, Intwari ni umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho kikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura no mu bwitange buhebuje , kandi akirinda ubugwari mu migirire ye , ntagamburuzwe n’amananiza.
Ibyiciro by’intwari z’u Rwanda ni 3:
1.Urwego rw’ Imanzi
Uru rwego rw’Imanzi rushyirwamo intwari zitakiriho, zagaragaje ibikorwa byiza by’akataraboneka ku rugero rwa mbere mu kugaragaza ubwitange butizigama , hakabamo kwigomwa inyungu bwite hashyirwa imbere inyungu z’igihugu, zifitiye akamaro gahebuje imibereho rusange y’abanyarwanda nko guhanga igihugu no kukikura mu kaga.
Muri iki cyiciro hagaragaramo Ingabo Itazwi izina hamwe na Major General Fred Gisa Rwigema.
Ese Iyo ntwari itazwi ni nde?
Ingabo itazwi izina ni ingabo yatoranijwe ihagarariye izindi ngabo zitamenyekanye zaguye ku rugamba cyangwa zashoboraga kurugwaho rwo kubohora u Rwanda .ingabo itazwi ni ikimenyetso gihebuje cyo guha icyubahiro abana b’u Rwanda bitanze baharanira guhanga no kwagura u Rwanda, baharanira ubwigenge n’ubusugire bwarwo, bitabiriye impuruza batizigamye kandi badatinya guhara ubuzima bwabo.
Major Gen.Fred Gisa Rwigema yari muntu ki?
Tudasobanuye byinshi kuri iyi ntwari y’u Rwanda, Fred ni intwari iri mu cyiciro cy’Imanzi yagaragaje umutima wa kigabo mu rwego ruhebuje mu mibereho ye yose. Ntiyatinye kurwanya ibibi atitaye ku ngaruka byamubyarira, yari azi ubukana bw’intambara nyamara ntiyatinye kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, ubutwari bwe bwamugize icyamamare ashimwa kandi akundwa nk’intwari y’u Rwanda ndetse ni intwari Nyafrika kubera urugamba yarwanye rwo kubohora Mozambique na Uganda , kuva aho yabereye ingabo yagambiriye byeruye kuzabohora u Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Imvugo ye yabaye ingiro. Yaguye ku rugamba yari ayoboye rwo kubohora u Rwanda mu kwakira 1990 ubwo yari umugaba w’ingabo za FPR inkotanyi. Yagaragaje ubumuntu buhebuje , yigomwe byinshi yari afite n’ibyo yarashoboye kugira , abigurana urukundo rw’Abanyarwanda. Gisa yavukiye mu Rwanda ku wa 10 Mata 1957, atabaruka kuwa 02 Ukwakira 1990.
2.Urwego rw’Imena
Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre: Yavukiye i Nyanza, mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo muri Werurwe 1911.
Ni umwana w’Umwami Yuhi wa IV Musinga na Nyiramavugo Kankazi Redegonde.
Mutara III yimitswe ku ngoma na Guverineri Voisin abifashijwemo na Musenyeri Classe ku wa 16 Ugushyingo 1931, Se Musinga amaze gukurwa ku ngoma kuwa 12 Ugushyingo 1931.
Abandi bari muri muri iki cyiciro ni Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha, Félicité Niyitegeka n’ Abanyeshuri b’i Nyange.
3. Urwego rw’Ingenzi nta muntu n’umwe wari warushyirwamo, barakigwaho.
Ikinyamakuru cyanyu Bwiza.com, kikaba kiboneyeho kubifuriza umunsi mwiza w’intwari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


