Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro umushinga wa KivuWatt

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Gicurasi 2016, ubwo Perezida Kagame yari ari mu karere ka Karongi yafunguye ku mugaragaro “KivuWatt” umushinga ubyaza gaz methane ingufu z’amashanyarazi.
Kagame
Nyuma yo gufungura, Perezida Kagame yatemberejwe muri uru ruganda ruri ku mwaro, ndetse no mu mazi aho impombo zivana Gaz Methan ikazanwa mu ruganda kuvanwamo amashanyarazi.
Iki cyiciro cya mbere cy’umushinga wa Kivu Watta, giherereye mu murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, kugeza ubu utanga umuriro wa Megawati 26,2 kuri 25 zari ziteganyijwe.
Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 2 Werurwe 2009. Uretse icyiciro cya mbere, bikaba biteganyijwe ko hazahita hatangira umushinga wo kubaka icyiciro cya kabiri kigomba gutanga Megawati 75, naho phase ya III ikaza itanga zose hamwe 100.
Ku wa 31 Ukuboza 2015, nibwo iki cyiciro cya mbere Perezida yatashye cyatangiye gutanga ingufu z’amashyanyarazi, ubu kikaba gitanga MW 26,2.
Uruganda
Gaz Methane iri muri iki kiyaga ku ruhande rw’u Rwanda ngo ishobora gutanga MW 700 mu myaka 50 iri imbere. Iyi Gaz kandi ngo igenda yiyongera nk’uko byemejwe n’abakozi kuri uru ruganda.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko igiye gushyira imbaraga zidasanzwe mu kongera amashanyarazi mu gihugu, ubu izihari ziri kuri MegaWatt 186, ko amashanyarazi ariyo mbarutso ry’ubukungu no guteza imbere inganda mu gihugu.
Iki kiciro cyatashywe ni ishoramari ry’ikigo cy’abikorera cy’abanyamerika kikaba gihagaze imari ingana na miliyari 150 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *