Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuri uyu wa 25 Mata 2020 yaganiriye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump ku ngamba zo gukomeza kurwanya indwara y’icyorezo ya Covid-19 yagize ingaruka ku bihugu byombi.
Aba bakuru b’ibihugu bavuze ku mubano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ndetse n’inkunga Amerika ikomeje guha u Rwanda mu kurwanya iki cyorezo. Perezida Kagame ati: “Twarayishimiye [inkunga] cyane.”
Iki kiganiro kibaye nyuma y’umunsi umwe Amerika yongeye guha u Rwanda inkunga ya miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda zo kurufasha guhangana n’iki cyorezo. Miliyari eshatu zatanzwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuvuzi, CDC, andi miliyari imwe atangwa n’Abanyamerika nk’uko byatangajwe na Amb. Peter Vrooman. Aya yose yiyongeraga kuri miliyoni y’amadolari (arenga miliyoni 900 RWF) iki gihugu cyatanze tariki ya 3 Mata.
Umubano w’u Rwanda n’Amerika
Umubano w’ibi bihugu uhagaze neza bigaragarira mu bufatanye butandukanye. Amerika ifasha u Rwanda mu guteza imbere ubukungu, ubucuruzi, ishoramari ndetse n’umutekano nk’uko Perezida Kagame yabitangaje muri Kamena 2018 ubwo yari amaze kugirana ikiganiro na Donald Trump i Davos mu Busuwisi.
Amerika kandi ifasha u Rwanda mu bikorwa by’ubuzima, uburezi, ubuhinzi, kwihangira imirimo, ibikorwaremezo, yifashishije ikigega cya USAID cyagenewe gufasha ibihugu bitandukanye.
Raporo ya USAID yagaragaje ko kugeza mu 2016 Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zimaze guha u Rwanda inkunga y’arenga milioni 268.8 z’amadolari.


