20250215_163825

Perezida Kagame yaganiriye na PM Abiy Ahmed wa Ethiopia

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yahuye anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed.

Bombi bahuriye i Addis Ababa muri Ethiopia, aho Umukuru w’Igihugu yari yitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Iyi nama ya 38 ya AU yasize Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Cheikh AI- Ghazouani, aashyikirije Perezida João Lourenço wa Angola ubuyobozi bw’uyu muryango agiye kuyobora mu gihe cy’umwaka umwe.

Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko Kagame na Abiy baganiriye ku “guteza imbere ubufatanye hagati y’impande zombi mu nzego z’iterambere zitandukanye, hagamijwe inyungu ku baturage b’u Rwanda na Ethiopia.”

U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane bwa dipolomasi n’amasezerano y’imikoranire agamije guteza imbere abaturage babyo.

Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ashingiye ku bufatanye mu by’amategeko, itangazamakuru, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umuco n’andi.

U Rwanda na Ethiopia kandi bikorana mu bijyanye n’ishoramari ndetse abashoramari Benshi bo muri iki gihugu bayobotse isoko ry’u Rwanda aho bakora mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ibindi.

Usibye Abiy Ahmed, Perezida Paul Kagame yanahuye ndetse agirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Mottley.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *