Umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze ubumwe, akaba na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagarutse ku kamaro Abanyafurika biteze ku isoko rimwe abayobozi b’ibihugu bashyizeho umukono mu kwezi gushize.
Perezida Kagame yagarutse kuri iyi ntero, kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Mata, ubwo yitabiraga ibiganiro ku ntege nke z’ibihugu, iterambere ry’ubukungu n’amajyambere byabereye mu Bwongereza biyobowe na David Cameron wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Ubwo yagarukaga ku masezerano yo gushyiraho isoko rimwe rihuriweho n’ibihugu bya Afurika, yagaragaje akamaro karyo ku banyafurika, avuga ati “Amasezerano ashyiraho Isoko rimwe ku mugabane wa Afurika yashyizweho umukono n’Abayobozi ba Afurika mu kwezi gushize. Ubucuruzi n’ishoramari bigiye gukomeza gutera imbere, ibi bikazazana amahirwe menshi mu nganda no kongerera agaciro ibikorerwa iwacu”.
Perezida Kagame avuga ko hari byinshi byo gukora, akanasaba abayobozi b’ibihugu bya Afurika kurushaho gukora ibibereye abaturage.
Aha naho yagize ati “Tumaze gutera intambwe igaragara kandi dutangiye neza. Gusa haracyari byinshi byo gukora kandi nizeye ko Abayobozi bo ku mugabane wa Afurika biteguye. Turashaka gukora ibibereye abaturage bacu n’umugabane wacu.
Twe nk’abayobozi, tugomba gukora ku buryo abashora imari yabo mu bihugu byacu bakomeza koroherezwa kugira ngo abaturage bacu bungukire mu bucuruzi n’urujya n’uruza rw’abantu”.
Agendeye ku ntego y’iyi nama, yavuze ko intege nke z’ibihugu zishobora kugira ingaruka ku bihugu binini n’ibito, ibikize n’ibikennye, ati “Itandukaniro riri hagati yo kwigira n’intege nke by’ibihugu ni politiki zifite ireme. Ese duhora dutekereza ku kubazwa ibyo dushinzwe no gukorera abaturage bose nta vangura iryo ari ryo ryose?
Intege nke z’ibihugu, nkuko tumaze kubibona, ni ikibazo gishobora kugwirira ibihugu bito n’ibinini, ibikennye n’ibikize. Ibi bigira ingaruka ku bwiyongere bw’ubukungu n’iterambere ry’abantu.
Ubwo hari ku itariki ya 21 Werurwe 2018, nibwo abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, byashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rihuriweho n’ibihugu bya Afurika n’andi mabwiriza.

Hari mu nama ya 10 idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabereye I Kigali iyobowe na Perezida Kagame, anatangaza ko gushyiraho isoko rimwe bigaragaza intambwe ikomeye igaragaza ubumwe bw’Abanyafirika.
Aho yavuze ati “Isoko rihuriweho ryatangiye gutekerezwa mu myaka 40 ishize mu igenamigambi ryavuye mu nama yabereye i Lagos, rikemezwa n’abakuru b’ibihugu mu 1980,…Aya mabwiriza yose hamwe arerekana zimwe mu ntambwe zikomeye zimaze guterwa mu bumwe bwacu”.
Kuri uwo munsi ibihugu 44 nibyo byahise bishyira umukono ku masezerano muri 55 bigize AU.
BARUNGI Alice


