Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2026, aho yitabiriye umuhango wo kwifatanya n’Ubwami bwa Qatar mu kababaro nyuma y’urupfu rwa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, wahoze ari Emir w’icyo gihugu.
Perezida Kagame yagiye gutanga ubutumwa bw’ihumure ku mugaragaro no kwifatanya na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango w’Ubwami ndetse n’abaturage ba Qatar muri ibi bihe by’icyunamo.
Qatar yatangaje ko abayobozi b’ibihugu bitandukanye bazakirwa mu ngoro ya Lusail kuva ku wa 13 kugeza ku wa 15 Nyakanga 2026, kugira ngo batange ubutumwa bw’ihumure.
Akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad i Doha, Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Ubwikorezi wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdullah bin Mohammed Al Thani, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura.
Mbere yo kwerekeza muri Qatar, Perezida Kagame yari yatanze ubutumwa bw’ihumure abinyujije ku rubuga rwe rwa X, avuga ko Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani azahora yibukwa nk’umuyobozi wagize uruhare rukomeye mu guhindura Qatar igihugu cyateye imbere no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu.
Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani yitabye Imana ku wa 12 Nyakanga 2026 afite imyaka 74.
Ni we wayoboye Qatar kuva mu 1995 kugeza mu 2013, mbere yo guha ubutegetsi umuhungu we, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, usanzwe ari Emir w’iki gihugu.


