Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, kuri uyu wa Kabiri yaganirije abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bari i Limbé mu gihugu cya Caméroun, abashyikiriza impanuro bagenewe na Perezida wa Repububulika, Paul Kagame.
Ni mbere y’umukino wa CHAN wa nyuma wo mu tsinda C Amavubi ahuriramo na Togo. Uyu mukino ikipe y’igihugu irasabwa kuwutsinda ikagera muri 1/4 cy’irangiza.
Minisitiri wa Siporo nyuma yo kuganiriza Amavubi yifashishije ikoranabuhanga, yanditse kuri Twitter ati: “Intsinzi Bana b’uRwanda! Turashimira cyane umwanya n’impanuro Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame yahaye Amavubi Stars! Nabo biteguye guhindura amateka!”
Ntibaramenyekana ubutumwa Perezida Kagame yageneye abakinnyi b’Amavubi, gusa byanga bikunze yabasabye gukora iyo bwabaga bagaha ibyishimo abarenga miliyoni 12 z’Abanyarwanda baza kuba babahanze amaso imbere ya Togo.


