Perezida Kagame yahinduriye imirimo ba Maj Gen Alex na Andrew Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze impinduka zasize ahinduriye imirimo ba Maj Gen Alex Kagame na Andrew Kagame.

Muri izi mpinduka Umukuru w’Igihugu yagize Maj Gen Alex Kagame Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara asimbuye kuri izo nshingano Maj Gen (Rtd) Frank Mugambage wari umaze igihe azikora by’agateganyo.

Mbere yo guhabwa izi nshingano Maj Gen Kagame yabaye Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu ntara y’Iburengerazuba ndetse n’umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’inzego z’umutekano muri Mozambique.

Mbere y’aho kandi uyu musirikare yanayoboye ingabo zo mu mutwe ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru (Republican Guard).

Undi wahinduriwe imirimo ni Maj Gen Andrew Kagame wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere y’Ingabo za RDF ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni inshingano yasimbuyeho Maj Gen Emmy Ruvusha uheruka kugirwa Umuhuzabikorwa mushya w’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri i Cabo Delgado muri Mozambique.

Maj Gen Andrew Kagame mbere yo guhabwa izi nshingano yari asanzwe ari Umugaba wungirije w’inkeragutabara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *