Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2017 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze ko aribo ubwabo bagomba kuzuza inshingano z’ubuyobozi mu rwego rwo gukosora amakosa amwe n’amwe umuntu yakwita ko ari mato ariko ashobora kubyara ingaruka nini.
Ni mu nama mpuzabikorwa, Perezida Kagame yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze bagera ku bihumbi 3 bo mu karere ka Gasabo, aho yagize ati”nk’abayobozi iyo mutumvise neza byose birapfa, kandi iyo bipfiriye hasi gukosora amakosa ntabwo byoroha.”
Yakomeje avuga ko ikibabaje ari uko hari ibyo abayobozi badakora kandi biri mu bushobozi bwabo bityo ugasanga bigize ingaruka ku baturage bayobora muri rusange.
Aha yagarutse ku rugero rw’abayobozi bahora bateze ngo imvura izagwa ntibibutse abaturage guhinga kandi hari ubumenyi bakagombye guha kubaha ku bijyanye no kuhira, na byo bikaba byabafasha mu gihe imvura itabonekeye igihe.
Yagize ati”ntanze urugero nko guhora tuganya ngo, imvura yabuze ntitweze twari dufite ubushobozi bwo kuhira ntitubikore biba bibabaje. Nitwe bayobozi b’u Rwanda ntawundi tugomba gutegereza, ni inshingano zacu rero gukemura ibibazo duhura nabyo nk’abayobozi.”
Perezida Kagame kandi yanagarutse ku kibazo cy’umutekano aho yavuze ko nta muntu numwe ugomba guhungabanya umutekano w’abandi kuko ari bimwe mu byica ibyagezweho mu iterambere.
Yagize ati”ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera, iyo turebereye abahungabanya umutekano ngo kuko twe bitatugeraho birangira ingaruka zigeze ku gihugu cyose. Nk’abayobozi rero, ntabwo dukwiriye kurebera ibyangirika ngo tubirekere aho.”
Muri iki kiganiro kandi, hanagarutswe ku kibazo cya ruswa no kunyereza imitungo ya rubanda n’igihugu muri rusange. Aha yagize ati”nk’abayobozi, ntidukwiye guceceka iyo hari bagenzi bacu banyereza ibigenewe abaturage cyangwa se bamunzwe na ruswa.Nta muyobozi numwe ukwiriye kunyereza no kurebera abanyereza ibigenewe abaturage.”
Perezida Kagame yibukije aba bayobozi ko inshingano z’ubuyobozi zihera ku mutima, zigakoresha ubwenge kugirango icyiza baharanira kigerweho. Ni muri urwo rwego yabasabye ko bagomba gukomera ku rugamba rwo kurwanya ruswa ku nzego zose nk’abayobozi.
Yakomeje anasaba aba bayobozi guharanira iterambere ry’ibyaro cyangwa imijyi bakomokamo, ndetse no kwerekera abaturage ibyiza byo kureberaho .

Perezida Paul Kagame agiranye iki kiganiro n’aba bayobozi mu gihe guhera mu minsi yashize hirya no hino mu gihugu humvukanye ku buryo bugaragara abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagiye basezera ku mirimo yabo bavuga ko ari ku mpammvu zabo bwite, nyamara wakurikirana neza ugasanga basezera nyuma yo kunyereza imitungo’ kurya utw’abatishoboye cyane cyane amafaranga ya VUP, ubudehe n’ibindi byashyiriweho guteza imbere umunyarwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


