Perezida Kagame yakebuye ibihugu atavuze amazina byiyumva ko bifite demukarasi n’amahoro maze bikadukira ibindi bibibwira ko hari ibyo bikwiriye gukora kuri izi ngingo. Umukuru w’igihugu avuga ko ibibazo byugarije Isi muri iki gihe bitihariwe n’umugabane wa Afurika nk’uko bamwe babitekereza ahubwo ko hakenewe ubufatanye ku rwego mpuzamahanga kugira ngo amahoro na demokarasi bibashe kugerwaho. Ni mu ijambo rye kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya 145 y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku isi (Inter-Parliamentary Union: IPU), iri kubera mu Rwanda. Yagize ati “Nta gihugu ubwacyo, nta karere, nta gace na kamwe kuri iyi si kakwirata ko kabigezeho byose. Bitangirira ku guharanira demokarasi n’amahoro. Nitutabikora mu bufatanye, sinibwira ko hari icyo tuzageraho.” Yagize abo akebura, ati ” Ndatekereza ko dukeneye kurushaho gukorera hamwe aho kugira abantu bibwira ko babifite byose hanyuma bakumva ko bakwiye gutegeka abandi icyo bakwiye gukora. Ntabwo ari uko ibintu bikwiye kugenda.” Inama ya IPU iteraniye i Kigali izagaruka ku kurebera hamwe uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byarusho kwimakazwa kuko byagaragaye ko ari umusemburo w’iterambere n’amahoro arambye ku isi. Ibiganiro Kandi bizagaruka no ku bindi bibazo byugarije isi muri iki gihe birimo ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe, iterabwoba n’umutekano muke, icuruzwa ry’abantu n’ibibazo by’abimukira n’ibindi.

2 Responses
Perezida Kagame yakebuye ibihugu bibwiriza ibindi ibyo bikwiriye gukora
Nyakubahwa! Hari Gitera hakaba n’ikibimutera! Nibyo dukwiye kureba kandi aho kwica Gitera tukica ikibimutera yuko ariwo muti urambye w’ikibazo. Kuba hari ibihugu bihora bitubwira ibyo tugomba gukora sicyo kibazo cy’ingutu yuko ari cyo kibazo igisubizo cyakworoha: Kubyanga! Ikibazo aho kiri ni impamvu ituma bibwirako bashobora kudutegeka ibyo dukora. Ikibazo rero nuko tubategera amaboko buri gihe. Umunsi tutazabategera amaboko, ntibazatinyuka kwumva ko baduha amatekegeko ayo ariyo yose.