Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yakiriwe na mugenzi we Abdel Fattah Al-Sisi wa Misiri, mbere yo kuganirira mu muhezo.
Ku gicamunsi cy’Ejo ku wa Gatanu ni bwo Perezida Kagame yageze i Cairo mu murwa mukuru wa Misiri, mu ruzinduko rw’akazi yatangiye muri kiriya gihugu.
Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu ari bwo Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Abdel Fattah Al-Sisi, bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo.
Nyuma y’ibi biganiro biri kubera ku ngoro ya Abdeen ari na ho abakuru b’ibihugu byombi bahuriye, bombi bariyungwaho n’intumwa z’ibihugu byombi.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Misiri ruje nyuma y’urwo Perezida w’iki gihugu yagiriye mu Rwanda muri 2017 ndetse n’urwo Ambasaderi wa Misiri, Sameh Hassan Shoukry yagiriye mu Rwanda muri 2020.
Icyo gihe Ambasaderi Shoukry yari ashyiriye Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we wa Misiri.
Uruzinduko rwa Perezida Abdel Fattah mu Rwanda rwo muri 2017 rwari gugamije gutsura umubano w’igihugu cye n’u Rwanda.
Icyo gihe akigera i Kanombe ku kibuga cy’indege akubutse muri Tanzania yakiriwe na Perezida Paul Kagame.
Misiri n’u Rwanda bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo tekiniki, iterambere ry’inganda, ubuhinzi, igisirikare n’izindi.
Ibihugu byombi kandi bihuriye ku Isoko rusange rihuza ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA) ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.


