Bwiza
ads

Perezida Kagame yakiriye Lt. Gen. Waidi Shaibu

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kane, 22 Ukwakira 2026 saa 16:57
Iminota 1 yo gusoma
Perezida Kagame yakiriye Lt. Gen. Waidi Shaibu

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, itariki 22 Ukwakira 2026, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Lt. Gen. Waidi Shaibu, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Nigeria, umaze iminsi mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
‎
‎Ibiganiro byabo byibanze ku buryo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye busanzweho mu by’a gisirikare hagati y’u Rwanda na Nigeria.
‎
‎Umugaba w’Ingabo za Nigeria zirwanira ku Butaka, Lt. Gen Waidi Shaibu, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu yatangiye kuva ku itariki 18 akazarusoza kuri uyu wa Gatanu, itariki 23 Ukwakira 2026.

Bwiza News

‎
‎Yabanje kugirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, nyuma yaho agirana ibiganiro n'Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi.
‎
‎Yasuye kandi ahantu hatandukanye harimo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Sosiyete ikora ibikoresho bya gisirikare, REMCO, ndetse n'ikigo cya gisirikare cya Gako.
‎

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.