20221012_080435.jpg

Perezida Kagame yakiriye Princess Ingeborg zu Schleswig-Holstein wa Danemark

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, yakiriye Princess Ingeborg zu Schleswig-Holstein wa Danemark, uyobora Louisenlund Foundation.

Perezidansi yatangaje ko Perezida Kagame na Princess Ingeborg, bagiranye ibiganiro byerekeranye n’amahirwe y’ubufatanye mu rwego rw’uburezi.

Louisenlund Foundation, ni umuryango washinzwe mu 1949, aho wagiye ushyiraho gahunda zifasha amashuri mu buryo bw’imyigishirize, mu rwego rwo gutegura abanyeshuri kuri ejo hazaza.

Perezida Kagame yakiriye kandi, Marc Funk, Umuyobozi Mukuru wa Recipharm ndetse n’Umuyobozi wa KENUP Foundation, Holm Keller.

20221012_080435.jpg

Amafoto: VILLAGE URUGWIRO

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *