Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Kagame Paul kuri uyu wa 25 Mata 2020 yakoze impinduka mu buyobozi bw’inzego zirimo ubw’ikigo cya gisirikare cya Gabiro, ishuri rya Gako n’ibitaro bya Kanombe.
Impinduka ni izi zikurikira:
- Gen. Maj. Innocent Kabandana wari Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara yagizwe umuyobozi w’ishuri rya gisirikare rya Gako.
- Brig. Gen. Ephrem Rurangwa yagizwe umuyobozi w’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe.
- Col. Dr. Uwimana Etienne yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe serivisi zo gucisha abantu mu cyuma mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe.
- Col. Emmanuel Kanobayire yagizwe umuyobozi wungirije w’Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro.
- Brig. Gen. Murenzi Evariste yagizwe umuyobozi wungirije wa ‘Task Force Division’ ushinzwe ubutegetsi, igenamigambi n’ibikoresho.
- Maj. Kalisa Jean Claude yagizwe umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’ibikoresho muri Divisiyo ya Kane.
Perezida Kagame aheruka gukora impinduka mu gisirikare muri Gashyantare 2020 nk’uko bigaragara muri iyi nkuruhttps://bwiza.com/?Perezida-Kagame-yakoze-impinduka-mu-gisirikare



2 Responses
Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw’inzego za RDF
Okay ????????????????????????
Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw’inzego za RDF
Okay ????????????????????????