Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu yakurikiranye umukino wa mbere wa 1/2 cya UEFA wahuje amakipe abiri akomeye mu Burayi yombi yamamaza gahunda ya “Visit Rwanda”.

Ni umukino wabereye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu kuri Stade ya Riyadh Air Metropolitano i Madrid, wa kimwe cya kabiri cy’irangiza muri UEFA Champions League wahuje abafatanyabikorwa ba “Visit Rwanda”, Arsenal Football Club na Atlético de Madrid warangiye banganyije 1-1.


Perezida Kagame yageze i Madrid akubutse i Paris mu Bufaransa, aho yakurikiranye umukino wa 1/2 cy’irangiza wa UEFA Champions League wahuje PSG na Bayern Munich, kuwa Kabiri, birangira ari ibitego 5-4.


