Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda gukora ubutananirwa mu rwego rwo gusigasira ikinyabupfura n’indangagaciro bisanzwe biranga igisirikare cy’u Rwanda.
Umukuru w’igihugu yabibasabye ku munsi w’ejo, mu nama ngarukamwaka yamuhuje na bo mu ishuri rya gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera.https://bwiza.com/?Perezida-Kagame-ari-kuganira-n-abasirikare-bakuru-i-Gako-Amafoto
Mu mpanuro umukuru w’igihugu yahaye aba basirikare nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, harimo guharanira ko umutekano w’igihugu wagezweho binyuze mu gukora cyane ukomeza gusagamba kurushaho, anabibutsa ko bafite uruhare mu mpinduka zigamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu by’igihugu.
Inama y’abasirikare bakuru b’igihugu yabaye ku munsi w’ejo, isanzwe iba buri mwaka ikaba ihuza inzego zifata ibyemezo mu gisikare cy’u Rwanda.
Iyi nama iteganywa n’amategeko, yitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Abagaba bakuru, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano, abayobozi ba za diviziyo, abayobozi b’amashami, abayobozi b’amashuri ya gisirikare n’ibitaro n’abandi basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda.
Perezida Kagame yasabye abasirikare bakuru gusigasira ikinyabupfura kiranga ingabo z’u Rwanda, mu gihe mu kwezi gushize humvikanye bamwe mu basirikare ba RDF bakoze ibikorwa byihohotera ku baturage ahitwa muri Bannyahe ho mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo. Ni ibikorwa byatunguye aba baturage kuko bitazwi ku ngabo z’ u Rwanda.


