Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri yashizeho abasenateri bane muri Sena y’u Rwanda.
Dr Kalinda François Xavier wari usanzwe ari Perezida wa Sena y’u Rwanda ni we wenyine mu bari bayisanzwemo wongewe kugirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu.
Abandi yashyizeho barimo Nyirahabimana Solina wahoze ari Umunyamabanga wa leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko na Dr Uster Kayitesi wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere (RGB).
Barimo kandi Bibiane Gahamanyi wari Umuyobozi w’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’ababyeyi ritanga serivisi z’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro (IPPF).
Aba bane Perezida Paul Kagame yashyizeho bari mu munani yemerewe gushyiraho. Umukuru w’Igihugu yashyizeho abasenateri bane bijyanye no kuba hari abandi bane basigaje manda y’umwaka umwe.
Abo barimo Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr Twahirwa André na Kanziza Epiphanie.
Abasenateri bashyizweho n’Umukuru w’Igihugu biyongera kuri 12 baheruka gutorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu.
Abo barimo Amb. Rugira Amandin wigeze guhagararira u Rwanda mu bihugu by’u Bubiligi, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Congo-Brazzaville, Malawi na Zambia na Nyinawamwiza Laetetia wabaye Umuyobozi wa Kokeji ya Kaminuza y’u Rwanda y’Ubuhinzi n’Ubworozi (CAVEM), yagize amajwi 246 angana na 73%.
Usibye aba basenateri babiri bo mu ntara y’Amajyaruguru, intara z’amajyepfo, Uburasirazuba n’Uburengerazuba zabonye abasenateri batatu bazihagararira.
Mu majyepfo hatowe Umuhire Adrie wagize amajwi 300 angana na 70.42%. Uri mu basenateri barangije manda yatoranwe na Uwera Pelagie na we wari mu basenateri basoje manda cyo kimwe na Cyitatire Sosthène wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Sena y’u Rwanda.
Mu burasirazuba hatowe Bideri John Bonds wari usanzwe ari umwe mu bagize Sena kuva muri 2019, Dr Alvera Mukabaramba wari usanzwe ari-Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda ushinzwe Imari n’Abakozi na Nsengiyumva Fulgence wari usanzwe ari Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda.
Ni mu gihe mu Burengerazuba hatowe Mureshyankwano Marie Rose, Havugimana Emmanuel na Prof Niyomugabo Cyprien bose bari mu basenateri basoje manda, na ho mu mujyi wa Kigali hatorwa Nyirasafari Espérance wari usanzwe ari Visi-Perezida wa Sena.
Hatowe kandi Ngarambe Telesphore na Uwimbabazi Penine nk’abasenateri bahagarariye amashuri makuru na Kaminuza.
Sena ifite inshingano zo kugenzura ibikorwa bya guverinoma no kugenzura ishyirwa mu bikorwa by’amahame remezo.
Muri ayo harimo ihame ryo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya no kurandura Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose, kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Irindi hame ni iryo kurandura burundu amacakubiri cyangwa se ivangura aho ryaba rishingiye aho ari ho hose no gushyira imbere ubumbwe bw’Abanyarwanda.
Hari ihame ryo gukemura ibibazo buri gihe biciye mu biganiro no mu bwumvikane, irigendanye no guharanira leta ishingiye ku mategeko no kuri demokarasi, guharanira leta ishingiye ku mibereho myiza y’abaturage.
Hari kandi izindi nshingano zihariye nko kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi bamwe bo mu nzego za leta iyo bamaze gushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri banyuzwa hano kugira ngo baganirizwe bumve inshingano bagiye kujyamo.
Indi nshingano yihariye ni iyo kumenya, kugenzura no gutora amategeko. Sena ifite n’inshingano yo guha ibitekerezo Umutwe w’Abadepite ku mushinga w’ingengo y’imari ya leta, mbere y’uko ritorwa burundu.

10 Responses
Uwizeyimana Evode ntari mu basenateri bagiriwe icyizere na Perezida Kagame
Mwibuke ko mu.ba secateurs HE ashyiraho hari 4 bazashyirwaho nyuma y’umwaka. Ikindi ni uko mu bari basanzwemo hari 4 bagumaho kugeza umwaka urangiye bamenyereza abandi.
Uwizeyimana Evode ntari mu basenateri bagiriwe icyizere na Perezida Kagame
Ibyo mwanditse biteye isoni mugire vuba mubikosore!
Evode muvuga manda ye ntirarangira! Nta muntu witwa Ngarambe François Xavier washyizweho nka Senator!!!

Evode aracyari muri sena manda ye izarangira umwaka utaha
Uwizeyimana Evode ntari mu basenateri bagiriwe icyizere na Perezida Kagame
Ubushobozi bwawe mu mwuga w’itangazamakuru ndabukemanze cyane. Menya ko agishigaje umwaka muri sena
Uwizeyimana Evode ntari mu basenateri bagiriwe icyizere na Perezida Kagame
. Dr Ngarambe François Xavier ntabwo yigeze ayobora Senat y’u Rwanda nta n’ubwo ayirimo.
. Kuba Evode adasubiye muri Senat mushingira he kuvuga ko ari uko umukuru w’igihugu atamufitiye icyizere ariko?
Ubu se abo yakigirira bose yabashyira muri Sena?
Aha mwarengereye pe!
Uwizeyimana Evode ntari mu basenateri bagiriwe icyizere na Perezida Kagame
Mwibeshye ku mutwe w’inkuru yanyu. Senateri Evode azasoza manda ye y’imyaka itanu umwaka utaha 2025. Yashyizweho na Perezida wa Repubulika muri bane bajyaho umwaka umwe nyuma y’umwaka
Uwizeyimana Evode ntari mu basenateri bagiriwe icyizere na Perezida Kagame
Mwibeshye ku mutwe w’inkuru yanyu. Senateri Evode azasoza manda ye y’imyaka itanu umwaka utaha 2025. Yashyizweho na Perezida wa Repubulika muri bane bajyaho umwaka umwe nyuma.
Uwizeyimana Evode ntari mu basenateri bagiriwe icyizere na Perezida Kagame
Ariko mwagiye mureka kubeshya?, none se muragira ngo President amugirire icyizere kangahe?,
Muge muduha inkuru mwatohoje neza, nk’ubu nkanjye nkusubije ntanasomye inkuru yawe pe!,
Evode Uwizeyimana aracyafite umwaka wowe wa mandat ye muri Sena, kandi hari n’abandi ari kumwe nabo, bose hamwe ni bane, muge mukora inkuru mwabanje gutohoza neza.