Perezida Kagame yavuze ko Afurika itifuza gukorera ku gitugu cy’u Burayi na Amerika

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko Afurika idakwiye gukorera ku gitutu cy’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi mu gushyira mu bikorwa ibijyanye na Demukarasi no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kuko nta kiremwa muntu gikwiye gushyira igitugu ku kindi.

Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro ‘Battlegrounds’ aheruka kugirana na H.R McMaster wo mu kigo Hoover Institution cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi butandukanye.

Ni ikiganiro kibanze ku ngingo zitandukanye, zirimo urugendo rwo kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingingo ijyanye n’imiyoborere, umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, umubano wa Afurika na Amerika, n’izindi.

Ku bijyanye n’umubano w’umugabane wa Afurika n’amahanga, Perezida Kagame yanenze imyitwarire y’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bishaka kubwiriza Afurika ibyo igomba gukora, avuga ko bidakwiye.

Yagize ati: “Inshuti zacu zimwe tuganira mu Burengerazuba bw’Isi, bazana imyumvire y’uko Afurika itita ku burenganzira bwa muntu, kuri demukarasi, ku kwishyira ukizana, mbese nk’abashaka kuza kubidukorera, cyangwa bisa n’aho bakubwira ko ukwiye kubikora uko babyifuza.”

“Turavuze duti oya, twese turi ibiremwa muntu! Nta kiremwa muntu na kimwe cyifuza kubaho ku bw’igitugu cy’umuntu runaka. Uko mbyumva ni uko bidakwiye, twese turi ibiremwa muntu. N’abemera Imana n’iremwa bazi ko nta kiremwa muntu kiri hejuru y’ikindi.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko nta buryo na bumwe ashobora kwemerera umuntu runaka gutesha agaciro indangagacuro ze, intego ari ukumuyobora gusa kugira ngo we n’abaturage be bamumenye.

Ibi yabihuje n’icyitwa ‘Ubusugire’, avuga ko hari ubwo buri wese yifuza gufatira ibyemezo u Rwanda n’umugabane wa Afurika, nk’aho bo ubwo burenganzira ku busugire batabukwiye.

Umukuru w’Igihugu yanabajijwe ku madeni umugabane wa Afurika ubereyemo Ubushinwa bivugwa ko aremereye, agaragaza ko nta deni korohe gusumbya irindi.

Ati: “Abantu bavuga byinshi ku madeni y’Ubushinwa ari gutera Abanyafurika ibibazo, ariko hari n’amadeni yafatiwe muri Club de Paris. Ayo abantu ntibayavugaho_ideni ni ideni. Iyo rikuremereye, ntibisaba ngo ribe iry’Abashinwa, Abanyaburayi cyangwa Abanyamerika.”

Ikiganiro cya Perezida Kagame na Hoover Institution cyabaye mu gihe Afurika n’Isi muri rusange bugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana abarenga miliyoni ebyiri n’igice.

Cyabaye kandi mu gihe ibihugu bitandukanye byamaze gukora inkingo zo guhangana na kiriya cyorezo, nyamara zikaba zidasaranganywa uko bikwiye.

Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu umugabane wa Afurika wifashishije inzira zose zishoboka kugira ngo ubone ziriya nkingo, gusa kugeza ubu ukaba nta na rumwe urabona.

Ku bwa Perezida Kagame, Afurika ntiyari ikwiye kwirirwa itonze umurongo ibyiganira kubona inkingo zihari, asaba ubuyobozi bushya bwa Leta zunze ubumwe za Amerika gufasha uyu mugabane kuzabona kuri ziriya nkingo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yavuze ko Afurika itifuza gukorera ku gitugu cy’u Burayi na Amerika
    Wamugani twe ntamuzungu dukeneye muri africa turishoboye bajyane kwiyemera kwabo iwabo

  2. Perezida Kagame yavuze ko Afurika itifuza gukorera ku gitugu cy’u Burayi na Amerika
    Wamugani twe ntamuzungu dukeneye muri africa turishoboye bajyane kwiyemera kwabo iwabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *