Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahishuye ko yiteguye gukorana na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi mu kuzahura umubano w’amateka wahoze hagati y’ibihugu byombi umaze imyaka itanu warangiritse.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Ubwo yabazwaga ku bijyanye no kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi, Perezida Kagame yavuze ko amateka ari yo yatumye u Rwanda n’u Burundi bitabana uko bikwiye, gusa yizeza ko hakwiye gushakwa uko ibyo byava mu nzira.
Ati: “Amateka yatumye abantu batagenderana cyangwa batabana uko bikwiriye, ariko icya ngombwa ni ugushaka uko ibyo byava mu nzira bigakemuka. Abayobozi ubundi ni cyo bashinzwe, Politiki nziza burya ni ko ikora. Ibwiriza abantu kuba babana bagahahirana, kutumvikana n’ibindi by’urudaca bikarangira.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko guhahirana n’u Burundi ari byo yifuza, agaragaza ko yiteguye kutagora Perezida Ndayishimiye mu gihe cyose azaba yifuza gukorana n’u Rwanda.
Ati: “Ni cyo twifuza kugeraho n’abayobozi bashya b’u Burundi, Perezida Ndayishimiye n’abo bafatanyije kuyobora. Kuri iyo politiki niba ari ho baganisha, ntabwo bazasanga tugoranye kugira ngo dukorane na bo, twumvikane, duhahirane.”
Si ubwa mbere Perezida Kagame yari abajijwe kuri iki kibazo, kuko no ku wa 19 Kamena yakibajijwe n’umunyamakuru wa Jeune Afrique na bwo akagaragaza ubushake bwo gukorana na Perezida mushya w’u Burundi mu kuzahura umubano w’ibihugu bayoboye.
Magingo aya Perezida Ndayishimiye amaze ibyumweru bigera kuri bitatu arahiriye kuyobora u Burundi, gusa nta na rimwe aragaragaza ubushake bwo gukemura ibibazo igihugu cye gifitanye n’u Rwanda. Uyu mukuru w’igihugu yumvikanye avuga ku Rwanda tariki ya 01 Nyakanga, ubwo u Burundi bwizihizaga isabukuru y’imyaka 58 ishize bubonye ubwigenge.
Icyo gihe Ndayishimiye yise u Rwanda umwanzi w’u Burundi agira ati: “Muzi ko mu minsi ishize wa mwanzi uhora adushotora hariya ku rubibi rwo mu majyaruguru, yaje ashaka kongera kuduhekura abarobyi bo mu Kiyaga cya Rweru, hanyuma rero muzi ko ingabo z’u Burundi zitajya zigoheka, zijya gutabara abo barobyi bari bagiye kwicirwa muri icyo kiyaga, hanyuma uyu Adjudent Nitunga Jonathan [Umusirikare w’Umurundi warasiwe mu kiyaga cya Rweru] kuri urwo rugamba ni we wahasize ubuzima.”
Yunzemo ati: “Icyo gihe muri icyo gitero, ni we washoboye kurwana bimwe by’ukuri, kugeza aho abanesha bamwe bahasiga agatwe, ndetse abandi baromoka abona kurokora ba barobyi, naho mugenzi we yari yamaze kuhasiga ubuzima.”
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka itanu warajemo igitotsi, kubera Coup d’etat yageragejwe n’abashakaga guhirika Pierre Nkurinziza u Rwanda rugashinjwa kuyiba inyuma. Kuva icyo gihe ibihugu byombi byakomeje gushinjanya kuba kimwe gifasha abashaka guhungabanya umutekano w’ikindi, kugeza ubu bikaba byarananiwe kwiyunga.


