Perezida Paul Kagame yongeye kwikoma igihugu cya Uganda, agaragaza ko Politiki yacyo yo ‘kwivanga mu mibereho y’Abanyarwanda’ no gushuka bamwe muri bo bakizezwa ibitangaza biri mu byashwanishije umuryango we n’uwa nyakwigendera Maj Gen Fred Gisa Rwigema.
Perezida Kagame yabigarutseho ejo ku wa Gatandatu, mu bukwe bwa Teta Gisa Rwigema, umukobwa wa Maj Gen Fred Rwigema.
Teta usanzwe akora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yashyingiranwe n’umukunzi we Mervin Manzi ukora mu ruganda rwa Volkswagen, mu birori byabereye hano mu mujyi wa Kigali.
Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bari mu bashyitsi b’imena babyitabiriye.
Cyakora byo mu bitabiriye ibi birori ntiharimo Eric Gisa Rwigema Gen Fred yasize mbere y’uko atabaruka, ibyababaje Umukuru w’Igihugu.
Ati: “Hano ntabwo nabonye umuhungu wa Gisa, ntabwo yashoboye gutaha ubu bukwe. Mumumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano. Akwiye kuba ari mu gihugu, igihugu se n’abandi twese twaharaniye tukaba twarakibonye.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko atifuza na gato ko umwana wa Maj Gen Fred aba hanze y’igihugu cye cyangwa ngo yitwe impunzi.
Ati: “Sindibubitindemo, ariko mumumpere ubutumwa. Sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa ngo abe impunzi; ko yashaka impapuro zo hanze. Akwiye kuba mu Rwanda cyangwa se akagira uburenganzira bwo kugenda no kugaruka mu Rwanda ntazashake ubuhungiro hanze”.
Eric Gisa Rwigema Perezida Kagame yavugaga aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa inshuro nyinshi akunze kugirira ingendo muri Afurika y’Iburasirazuba akunze kuba muri Uganda aho kuza mu Rwanda.
Perezida Kagame wirinze kuvuga Uganda mu izina, yagaragaje ko Politiki y’abayobozi bakuru b’iki gihugu bibwira ko u Rwanda rubeshejweho na bo iri mu byatumye umuryango we n’uwa Rwigema yishishanya.
Ati: “Ndabivugira ko abaturanyi bivanze cyane mu mibereho yacu mu gihugu cyacu, mu buzima bwacu; guhera kera kugeza uyu munsi. Ntabwo bumva ko hakwiriye kugira uwo basiga ibara ribi muri twebwe, cyane cyane simbyifuza yaba ku muryango wanjye yaba ku muryango wa Gisa. Ntibikwiriye!”
Perezida Kagame asa n’ukomoza ku mvugo y’uko Leta ya Uganda ari yo yafashije ingabo za FPR-Inkotanyi kubohora u Rwanda ikunze kwigambwa na bamwe mu banya-Uganda, yavuze ko hari byinshi bivugwa agahitamo kubyihorera kuko adapfa kurwana intambara iyo ariyo yose abonye.
Ati: “Bavuze ibintu byinshi. Turagenda tuba abantu baremwe, bagizwe n’abaturanyi. Ntabwo ari byo, ntabwo twigeze turemwa! Ntabwo ari byo, ntabwo abantu barema abandi. Bahoze babivuga Imana ni yo irema, ntabwo abantu barema abandi. Ntabwo twaremwe n’abaturanyi, nta n’ubwo baturemeye. Intambara n’akaga twanyuzemo ntabwo twabikijijwe n’abaturanyi. Na busa!”
Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Kubera ibyo rero, ibyo bibazo bimwe mvuga bitwara abantu hanze, bitandukanya imiryango; na byo biri muri iyo Politiki.”
Umukuru w’Igihugu avuga ko yafashe umwanya uhagije wo kubiganira n’abayobozi bo mu baturanyi bireba imbonankubone, gusa bakanga kubyumva.
Yavuze ko iyo abaturanyi baza kuba ari bo babeshejeho u Rwanda, abaguye mu ntambara yo kurubohora barimo na Maj Gen Fred baba bakiriho.
Perezida Kagame asa n’uwikoma abaturanyi yavuze ko “ni bo rero bagenda bagashuka abantu, bagashuka abana, bagashuka abantu bakuru bakabasezeranya ibyo bazabagira, ndetse bakarenga bakabasezeranya ibyo bazabagira hano mu Rwanda. Ntibishoboka, ntabwo byakunda. Nta wundi utari Umunyarwanda wagena icyo u Rwanda rwaba.”
Perezida Kagame yasobanuye ko Eric Gisa Rwigema wahunze u Rwanda akirangiza amashuri yisumbuye, bicaranye bakagirana ikiganiro kirekire, ku buryo we na mushiki we yari yarabasezeranyije ko ntacyo bashobora kumuburana nk’umuntu, gusa bikarangira amagambo n’amatiku abyivanzemo.
Perezida Kagame yikomye abaturanyi, mu gihe Uganda yakunze kugaragaza Maj Gen Fred Rwigema nk’umuturage wayo kuruta ko yaba ari Umunyarwanda.
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, akunze kugaragaza Maj Gen Fred Rwigema nk’umunya-Uganda iyo amuvuga imyato y’ibyo yakoreye Uganda.
Ni nyuma yo gufasha Perezida Yoweri Museveni guhirika Milton Obote mu 1986 agahabwa imirimo itandukanye irimo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo wungirije, mbere yo gutegura urugamba rwo kubohora u Rwanda.



2 Responses
Perezida Kagame yikomye Uganda ku gutanya umuryango we n’uwa Fred Rwigema
Ariko buriya kugira Fred GISA RWIGEMA UMUNYA UGANDA, Baba shaka guhisha ko INTWARI Z’ ABANYARWANDA arizo zibagize icyo baricyo uyu munsi. NJYE mbona babiterwa n’ipfunwe. Kuko ubundi bagombye kubitwubahira, batubona bakubika umutwe, kuko INEZA TWABAGIRIYE, ntibashobora na rimwe kuzayitwitura. Kugirango basibanganye ayo mateka, bashatse kwereka ABANYA UGANDA bariho ubu n’abazaza ko ahubwo aribo batugize. Wapi, amateka ni mabi. Nabwa burya bwaryari, bizakomeza bigaruka.
AHUBWO HABUZE AWADUKORERA FILM MBARANKURU y’ubutwari bw’abanyarwanda muri uganda. KUGIRANGO BITAZIBIGARANA. NTABWO KANDI TUGOMBA KWISOBANURA tugaragaza ko FRED GISA RWIGEMA ari umunyarwanda. Mubareke bikirigite baseke. Bavuge ibyo bashatse. Ariko UKURI KURAZWI.
Perezida Kagame yikomye Uganda ku gutanya umuryango we n’uwa Fred Rwigema
Ariko buriya kugira Fred GISA RWIGEMA UMUNYA UGANDA, Baba shaka guhisha ko INTWARI Z’ ABANYARWANDA arizo zibagize icyo baricyo uyu munsi. NJYE mbona babiterwa n’ipfunwe. Kuko ubundi bagombye kubitwubahira, batubona bakubika umutwe, kuko INEZA TWABAGIRIYE, ntibashobora na rimwe kuzayitwitura. Kugirango basibanganye ayo mateka, bashatse kwereka ABANYA UGANDA bariho ubu n’abazaza ko ahubwo aribo batugize. Wapi, amateka ni mabi. Nabwa burya bwaryari, bizakomeza bigaruka.
AHUBWO HABUZE AWADUKORERA FILM MBARANKURU y’ubutwari bw’abanyarwanda muri uganda. KUGIRANGO BITAZIBIGARANA. NTABWO KANDI TUGOMBA KWISOBANURA tugaragaza ko FRED GISA RWIGEMA ari umunyarwanda. Mubareke bikirigite baseke. Bavuge ibyo bashatse. Ariko UKURI KURAZWI.