Perezida Kagame yinjije muri RDF ba Ofisiye bashya barenga 700

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere yayoboye umuhango wo kwinjiza mu gisirikare cy’u Abosiye 721 bari bamaze igihe bahabwa amasomo abategurira kucyinjiramo.

Ni umuhango wabereye mu ishuri rikuru rya Gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera.

721 bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant nyuma yo kwinjira muri RDF, bari mu byiciro bitatu birimo ikigizwe n’abanyeshuri 209 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanije n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda abahesha impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu, ubuvuzi, ndetse n’ubuhanga mu by’ubukanishi n’ingufu.

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri 506 bize umwaka umwe mu masomo ajyane n’ibya gisirikare gusa. Iki cyiciro kigizwe n’abari abasirikare bato mu ngabo 347 hamwe n’abari abasivile 159 bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Icyiciro cya gatatu kigizwe n’abofisiye batandatu barangije mu mashuri ya Gisirikare mu bihugu birimo u Bubiligi, Kenya na Sri Lanka.

Aba bose barimo abakobwa 74.

Perezida Kagame aha impanuro aba basirikare, yabibukije ko binjiye mu gisirikare cy’u Rwanda mu gihe gisanzwe gifite amateka yihariye yo gukorana bya hafi n’abaturage mu rwego rwo guteza imbere igihugu, abasaba gukomeza muri uwo mujyo.

Umukuru w’igihugu yashimiye bariya basirikare kuba bashoboye gusoza amasomo abinjiza muri RDF neza, ashimangira ko bageze kuri ruriya rwego kubera umwete, umurava n’imyifatire bigomba gukomeza kubaranga mu kazi bagiye gutangira.

Perezida Kagame kandi yashimiye ishuri ry’i Gako rikomeje gutanga ubumenyi buhanitse mu masomo rusange n’aya gisirikare, ashimira abarimu, ubuyobozi bwaryo n’ubwa RDF muri rusange ku ntambwe nziza ikomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye.

Ati: “Abafite amahirwe yo kwiga no guhugurirwa hano bagomba gukoresha uko bikwiye ibyo ishuri ritanga bakanafasha guteza iri shuri ubwaryo imbere.”

Umuyobozi wa ririya shuri Maj Gen Innocent Kabandana, yavuze ko urugendo rw’amasomo ya bofisiye rutari rworoshye, kuko hari abatangiranye n’aba basoje amasomo ariko batabashije kuyarangiza kubera impamvu zitandukanye.

Gen Kabandana yavuze ko hari abanyeshuri 62 batangiranye ariko ntibabashe kurangiza amasomo ku mpamvu zitandukanye zirimo gutsindwa amasomo, imyifatire ndetse n’uburwayi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *