Perezida Edgar Lungu wa Zambia, ku cyumweru nimugoroba mu murwa mukuru Lusaka, yari ayoboye ibirori by’umunsi w’ingabo ubwo “yagiraga kuzungera gutunguranye” akitura hasi. Perezida Lungu yituye hasi nyuma y’uko yari yamaze kuvuga ijambo rye ry’uyu munsi w’ingabo wizihizwa muri Zambia buri mwaka tariki 13 Kamena. Umunyamabanga wa guverinoma Simon Miti yasohoye itangazo rivuga ko Perezida “ameze neza kandi akomeje inshingano ze.” Dr Miti yavuze ko Lungu yahise agarura ubwenge akamera neza ibyo bikimara kuba. Amaze kuzanzamuka, Lungu yahise ajya ku mudoka ye asubira ku ngoro y’umukuru w’igihugu, nk’uko itangazo ryasinyweho na Dr Miti ribivuga. Mu 2015, Lungu yagize ikibazo nk’iki cy’ubuzima, ibiro bye byavuze ko cyatewe n’uburwayi bufata ingoto. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


