Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yabwiye abayobozi b’Abayisilamu bo mu Bufaransa gushyiraho amasezerano mu minsi itarenze 15 bemera ko Islam ari idini aho kuba umutwe wa politiki.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ushize, Perezida Macron yagiranye ibiganiro n’abahagarariye Abayisilamu, nk’uko byatangajwe na France24, abasaba ko hashyirwaho amasezerano Inama y’Abasilamu mu Bufaransa igomba kubahiriza.
Macron yavuze ko aya masezerano agomba kuba akubiyemo kwemeza indangagaciro z’Abafaransa, akavuga ko Islamu mu Bufaransa ari idini kandi ko atari umutwe wa politiki, bityo kwivanga cyangwa gufatanya n’ibihugu by’amahanga bitemewe.
Muri iyo nama harimo ibiganiro ku ishyirwaho ry’inama y’igihugu ya ba Imamu (Imams) izaba ishinzwe kwemeza abayobozi b’Abayisilamu muri iki gihugu.
Umuyobozi w’inama nkuru y’abayisilamu mu Bufaransa, Mohamed Mousavi n’umuyobozi w’umusigiti wa Paris, Shams El Din Hafez, bitabiriye iyo nama, kongeraho abahagarariye amashyirahamwe icyenda y’abagize Inama nkuru y’Abayisilamu mu Bufaransa (CFCM) ).
CFCM ni urwego rwatowe mu gihugu rushinzwe kuvugana na Leta y’u Bufaransa mu kugenzura ibikorwa by’idini ya Islam.
Perezida Macron yabwiye abari mu nama ko ari ngombwa “kuva muri uru rujijo”, avuga ko yemera ko benshi muri bo bahagaze ahantu hadasobanutse muri ibyo bibazo.
Macron yababuriye agira ati: “Niba bamwe badashyize umukono kuri aya masezerano, tuzafata imyanzuro,” yongeraho ko “yitaye ku byifuzo byabo”.
Iyo nama nshya ya ba Imamu ntizajya itanga gusa uburenganzira ku ba imamu, ahubwo izaba inafite ububasha bwo kubambura ubwo burenganzira mu gihe bazaba batubahirije “Amasezerano y’indangagaciro za Repubulika” Macron yabasabye gukora.
Bitewe n’uruhare rwa ba imamu, bazakenera kuba bazi neza ururimi rw’Igifaransa kandi bafite impamyabumenyi yo ku rwego rwa kaminuza.
Mu gushyiraho iyi nama ya ba Imamu, Macron yizeye ko ba Imamu 300 b’abanyamahanga baturuka muri Turkiya, Maroc, na Algeria bazaba bavuye mu muri iyi myanya mu gihe cy’imyaka ine.
Icibwa umutwe ry’umwarimu Samuel Paty, weretse abanyeshuri be amashusho ya ‘cartoons’ y’Intumwa Muhamadi mu isomo ryerekeye ubwisanzure bwo kuvuga icyo ushatse, ryongeye guteza impaka zikomeye kuri Islam mu Bufaransa.
Macron yashyigikiye ubu bwisanzure no kongera gutangaza aya mashusho ya Muhamadi yateje igitero cy’iterabwoba gikomeye ku kinyamakuru Charlie Hebdo mu 2015, bituma yibasirwa bikomeye n’Abayisilamu hirya no hino ku Isi.
Yashinjwe gutoteza Abayisilamu mu Bufaransa, aho abayobozi ubu barimo guhashya imiryango itegamiye kuri Leta y’Abayisilamu hakurikijwe itegeko rishya ryanenzwe kugabanya ubwisanzure bw’abaturage.
Na mbere yo gucibwa umutwe kw’uyu mwalimu mu kwezi gushize, Macron yari yarasezeranyije ubukangurambaga bushya bwo kurwanya “amatwara akakaye ya Kisilamu” biteza impaka no kwamaganwa n’Abayisilamu ku Isi.


