Perezida wa Tanzania, Dr John Magufuli, kuri uyu wa Gatatu yirukanye ku mirimo Francis Ndulane yaherukaga kugirira icyizere cyo kuba Minisitiri Wungirije w’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nyuma yo kunanirwa gusoma neza indahiro.
Perezida Magufuli yatangaje ko agomba gusimbuza uriya Muminisitiri, nyuma gato y’umuhango wo kwakira indahiro z’Abaminisitiri bashya 21 n’abungiriza babo 22 baheruka kwinjira muri Guverinoma ya Tanzania wabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu iherereye mu mujyi wa Dodoma.
Ndulane yagerageje gusoma iriya ndahiro incuro eshatu, biba ngombwa ko John Kijazi wari uyoboye uriya muhango amusaba gusubira mu mwanya we akaruhuka.
Perezida Magufuli n’abari bitabiriye uriya muhango basigaye baguye mu kantu.
Nyuma y’uriya muhango, Perezida Magufuli yabwiye rubanda ko Minisitiri Ndulane agomba gusimbuzwa undi muntu.
Yagize ati: “Ndabona Minisitiri w’Intebe andeba yitonze kubera ko we na we [Ndulane] ari bo badepite dufite muri Guverinoma bakomoka muri Lindi. Turashaka undi muntu uzashobora gusoma neza inyandiko zizajya mu biro bye kandi agatahura ko ko ari incurano.”
Perezida Magufuli yashimiye uriya mugabo ugomba gukomeza inshingano zo kuba umudepite yari asanzwe afite, gusa aca amarenga y’uko impamyabumenyi ihanitse afite mu bukungu igomba gukorwaho ipererereza.


