Perezida Mokgweetsi Masisi (uri kumwe na Perezida Kagame ku ifoto) wa Botswana yemeye ko yatsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu, nyuma y’uko amajwi y’ibanze y’ibyavuye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yerekanye ko ishyaka rye ryatsinzwe bikabije.
Mu gihe amajwi menshi amaze kubarurwa, ishyaka Umbrella for Democratic Change (UDC) ritavuga rumwe n’ubutegetsi ni ryo riri imbere mu majwi, ibiha amahirwe umunyamategeko Duma Boko usanzwe ari umuyobozi waryo amahirwe yo kuba Perezida mushya wa Botswana.
Abakurikiranira hafi Politiki yo muri iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika bahuriza ku kuba ubukene n’imibereho mibi byugarije abaturage biganjemo urubyiruko ari byo ntandaro yo kuba ishyaka Botswana Democratic Party (BDP) rya Perezida Masisi riri mu nzira zo gutakaza ubutegetsi, nyuma y’imyaka hafi 60 buri mu biganza byaryo.
Perezida Mokgweetsi Masisi mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, yemeje ko agomba kubisa ugomba kumusimbura kuko yatsinzwe.
Ari: “N’ubwo nifuzaga gukomeza kubabera Perezida, ndubaha icyifuzo cy’abaturage ndetse ndashimira Perezida watowe. Ndi bujye ku ruhande kandi nzashyigikira ubuyobozi bushya.”
Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi w’imyaka 63 y’amavuko, yari Perezida wa gatanu wa Namibia kuva muri 2018.


