Perezida Museveni yagize ibanga ibyo yaganiriye na mugenzi we Kagame muri Angola

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweli Museveni wa Uganda avuga ko ibibazo by’umupaka biri hagati y’u Rwanda na Uganda bizakemuka bitewe n’ibiganiro byamuhuje na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame  muri Angola gusa avuga ko ibyaganiriweho ntacyo yabivugaho.

Mu ruzinduko yagiriraga mu Karere ka Kabare, Museveni yabwiye abaturage ko afite icyizere bitewe n’uko iki kibazo cyaganiriweho n’impande zombi muri Angola.

“ Vuba aha twahuye n’umuyobozi w’u Rwanda muri Angola, tuvugana kuri iki kibazo. Ibi bibazo bya Uganda n’u Rwanda mubiturekere. Ibiganiro bizakomeza kugeza igihe iki kibazo gikemukiye. Ntacyo bimaze kwirirwa tuvugira ku maradiyo ariko icy’ingenzi ni uko ibibazo by’imipaka bikemuka. Yakomeje agira ati “ Ibi bibazo byanjyanye muri Angola guhura na Kagame ndetse n’abandi bayobozi, sindi bubabwire ibyo twaganiriye.”

Amagambo ya Museveni aje mu gihe hashize amezi atanu ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi buhagaze.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ni ibibazo Uganda yavuze ko ari “ugufunga umupaka wa Gatuna.” Ibi u Rwanda rurabihakana rukavuga ko hakorwaga imirimo y’ubwubatsi.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *