Perezida Museveni yatangaje ko abaganga nibigaragambya bazafungwa

Sangiza iyi nkuru

Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweri Museveni, ngo yaba yarabwiye abari mu ishyirahamwe ry’abaganga muri icyo gihugu ko azashyiraho amategeko y’ibihe bidasanzwe anafunge abaganga, nibaramuka bagiye mu myigaragambyo iteganijwe mu cyumweru gitaha.

Umukuru w’iryo shyirahamwe yabwiye BBC ko ibyo byavugiye mu nama barimo kuwa kabiri.
Ariko ushinzwe amakuru mu biro bya Perezida Museveni yabihakanye.

Ukuriye ishyirahamwe ry’abaganga muri Uganda yavuze ko Perezida Museveni yamwihanangirije we n’abagenzi be ko azatangaza ibihe bidasanzwe kandi agata muri yombi abaganga niba bakomeje umugambi wabo wo kwitabira imyigaragambyo idasanzwe kuwa mbere.

Mulago Hospital

Ugana kwa muganga
Leta ariko yahakanye iri terabwoba rivugwa avuga ko inama yabaye mu mwuka w’ubusabane.
Museveni ngo yabemereye ivugururwa ry’imishahara y’abaganga kandi ko hazakurikiraho izindi nama kuri iki kibazo.
Abagize ishyirahamwe ry’abaganga ngo bagomba kongera guhura kuwa mbere kugirango barebe niba bakomeje umugambi wabo wo kwigaragambya.
Abaganga barinubira umushahara muto ndetse n’ibura ry’imiti n’ibikoresho zituma habaho impfu zashoboraga kwirindwa.
Umuganga ufite umushahara wo hejuru kurusha abandi muri Uganda ahembwa amashiringi angana n’amadolari igihumbi gusa ku kwezi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimama Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *