Perezida Museveni yongeye gushinjwa gushaka kuzasimburwa n’umuhungu we ku butegetsi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni arashyirwa mu majwi ko arimo gutegura umuhungu we, Lt Gen Kainerugaba Muhoozi kuzamusimbura ku butegetsi.

Mu cyumweru gishize, Perezida Museveni akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda (UPDF) yemeje izamurwa mu ntera ry’abasirikare 2,013 barimo n’umuhungu we, Muhoozi. Uyu asanzwe ari Umujyanama wa Se mu bijyanye n’ibikorwa bya Gisirikare Bidasanzwe.

Uyu mugabo wari usanzwe afite ipeti rya Jenerali Majoro yagizwe  Liyetoja Jenerali, ipeti ribanziriza iriruta andi mu gisirikare cya Uganda.

Abanyayuganda babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bagaragaje ko iri zamurwa rya Muhoozi ari uburyo bwa Museveni bwo kuzamugira Perezida nk’uko Chimpreports ibitangaza.

Bamwe bagiraga bati “ Ni gute umuntu yagera ku ipeti rya Liyetona Jenerali amaze imyaka 20 gusa mu gisirikare?”

Mu gihe abaturage bakomeje gutanga ibitekerezo byabo, Umuvugizi w’Ibiro by’Umujyanama wa  Perezida Musevenimu bijyanye n’ibikorwa bya Gisirikare Bidasanzwe. Maj. Chris Magezi avuga ko aya makuru atariyo.

Ati “ Abantu bavuga gutyo baribeshya. Bibwira ko ari impuguke muri buri kintu ariko mu gisirikare siko bimeze.”

Magezi avuga ko izamurwa rya Lt Gen Kainerugaba ntaho rihuriye no kuzagirwa Perezida ko ahubwo abikwiriye.

Ati “ Lt Gen Muhoozi yujuje ibisabwa byose by’umusirikare w’umunyamwuga. Ibi biherekejwe n’ubunararibonye afite mu ntambara. Yarwanyije ubucengezi bwa LRA haba muri Uganda, Congo ndetse na Al Shabaab muri Somalia.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Lt Gen Muhoozi mu myaka ishize yagiye abazwa kenshi niba koko ari gutegurirwa kuzayobora Uganda mu cyiswe ‘ Muhoozi project’ akabihakana.

Gusa yagiye  avuga ko ashima abantu bamubonamo kuba yabasha kuyobora Uganda.

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *