Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 19 Kamena 2024, Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko Abarundi badashima, yanga kwemera uruhare mu kibazo cy’ibura rya peteroli avuga ko ari “ikibazo rusange”.
Mu butumwa yagejeje ku gihugu mu kwizihiza imyaka ine amaze ku butegetsi, Ndayishimiye yashinje abaturage b’u Burundi “gushaka kugira byose icyarimwe”.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yatangaje ibi mu Kirundi, mu butumwa bwatambutse kuri Radio na Televiziyo by’igihugu cy’u Burundi (RTNB) kandi bukwizwa n’ibitangazamakuru byaho. Muri iri jambo ryamaze iminota igera kuri 27, Évariste Ndayishimiye yagarutse ku masezerano yatanze yiyamamaza abona ko yasohoje. Yapfobeje kwitotomba kw’abaturage be.
Ati: “Ikinshimisha uyu munsi ni uko no mu kwitotomba abantu bavuga ngo: tubuze iki gicuruzwa ariko ntibavuge: nta mafaranga dufite yo kukibona kandi icyo gicuruzwa bavuga ngo” babuze ntabwo ari icyo mu gihugu, gitumizwa mu mahanga. ”
Yongeyeho ati “Uyu munsi, buri Murundi arashaka kugira ibintu byose icyarimwe. Niyo mpamvu dushobora kuvuga ko Abarundi badashima. ”
Nk’uko umukuru w’igihugu cy’u Burundi abitangaza ngo Abarundi bubaka amazu meza, bambara imyenda myiza kandi babona ibyo kurya.
Perezida Ndayishimiye yasetse abaturage be ati: “Abafite amafaranga menshi mu mufuka, bifuza kubaho nk’abatware bakoresheje inzira z’ingendo zisaba lisansi, bashaka kunywa byeri yo mu nganda no kurya ibiryo bitumizwa mu mahanga kugira ngo berekane ko ari abasilimu kandi ko bateye imbere”.
Guhunga inshingano
Kuri Perezida Ndayishimiye, ngo hari abantu bakora ibishoboka byose kugira ngo babone uburyo bwo kugumura abaturage ngo barwanye inzego.
Ati: “Nibyo koko hano hari ibibazo ariko ibyiza ni uko tubisangiye. Ubu buzima bwiza twifuza, nanjye ndabukeneye nubwo ntashobora kububona. Noneho mu gihe dusangiye ibibazo, ntibatuyobore gutakaza indangagaciro za muntu kuko kumenya umusaraba ugushenjagura, mbere yo gushinja abandi, ni byiza ko tubanza kureba umusaraba bikoreye ”, yivuguruza nk’uko SOS Media Burundi ivuga.
Perezida w’u Burundi yemeza ko yarazwe igihugu cyarohamye mu mpanga kubera ibibazo byinshi bimaze imyaka myinshi, bikomeje kuba ikibazo gikomeye mu guteza imbere igihugu nk’uko yabitangaje. Ku bwe, abakozi ba Leta bayobye yirukanye “bahungabanya umutekano n’ubukungu”.
Kimwe n’uwamubanjirije Pierre Nkurunziza wateguraga amasengesho yo gushimira buri “ntsinzi”, Évariste Ndayishimiye azajya i Nyabihanga mu Ntara ya Mwaro (Mu Burundi rwagati) “gushimira Imana” kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 22 Kamena 2024.
Nta gihe kinini cyari gishize Perezida Ndayishimiye atangaje ko nta gihe Abarundi bigeze bishima nko nko ku butegetsi bwe, none arahindukiye abita intashima kubera kwitotombera ibibazo by’ubukungu byugarije igihugu we yakunze gufata nk’ibyoroshye aho kubishakira igisubizo mu maguru mashya bikaba bigeze aho imiryango yaho nka PARCEM yemeza ko igihugu kigana mu gihombo mu gihe gisanzwe ari icya kabiri ku Isi mu bukene.


